Mu magambo atuka Imana, Perezida wa Philippine yasezeranyije kwegura nahamirizwa ko ibaho

Perezida wa Filipine (Philippine) Rodrigo Dutertes yavuze ko azegura ku buperezida nihagira umuntu umwemeza ko Imana iriho akifotozanya nayo selfie.

Mu cyumweru gishize Duterte yise Imana igicucu, arongera ayita Umwana w’indaya. Ni amagambo yakuruye umujinya mu baturage biganjemo Abakilisitu. Kuko 92% by’abatuye ibirwa bya Filipine ni abakilisitu, 81% bakaba abagatulika.

Umwe mu basenyeri gatolika yavuze ko Duterte afite ikibazo cyo mu mutwe.

Ibitangazamakuru birimo nka Associated Press byatangaje ko iyi nkuru ari impamo.

Yabitangaje ubwo yatangizaga inama yiga ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu mujyi wa Davoa.

Uyu mugabo w’imyaka 73 yagize ati ” Niba hariho umuhamya w’uko Imana ibaho akabyerekanisha ifoto yifotoye ari kumwe n’Imana(selfie) cyangwa uvuga ko yabonye Imana…” Duterte yemeza ko azahita yegura.

Nubwo ahakana Imana, uyu muyobozi avuga ko harimo Imana cyangwa umutegetsi urinda miliyari y’inyenyeri n’ibindi biri mu kirere.

Ntakirutimana Deus