Impirimbanyi Maina Kiai mu bikomerezwa bishobora kuvuguruza uwashinze Facebook

Sosiyete Facebook yashyizeho bwa mbere urwego rwigenga rwo kuyigenzura rushobora kuvuguruza nyiri Facebook akaba n’umuyobozi mukuru wayo Mark Zuckerberg, mu bahawe izi nshingano harimo Umunyakenya Maina Kiai woherejwe na Loni kugenzura uko uburenganzira bwo kwishyira ukizana bwubahirizwa mu Rwanda.

Abahawe izi nshingano bafite ububasha bwo gufata ibyemezo no gutanga inama Facebook igomba gushyira mu bikorwa nta mpaka nta no kunangira cyangwa andi mananiza ku byo bemeje.

Facebook kandi ntifite ububasha bwo kwirukana abagize iyi nama. Abakoresha Facebook n’ishami ryayo Instagram nabo bashobora kuregera iyi nama.

Umuyobozi mukuru wa Facebook, Mark Zuckerberg, yatanze igitekerezo bwa mbere na mbere cyo gushyiraho inama yigenga y’ubugenzuzi mu 2018. Icyo gihe yayigereranyije n’urwego rumeze “nk’urukiko rw’ikirenga.” Ishinzwe kugenzura ibintu byose bitangazwa kuri Facebook, imbuga nkoranyambaga iri ku isonga ku isi yose. Bagomba kubyemerera, kubyanga cyangwa kubihanagura, bikurikije amahame y’uburenganzira bwo kuvuga no gutangaza icyo ushaka n’uburenganzira bwa muntu muri rusange.

Ku bijyanye n’abagize uru rwego, harimo Maina Kiai, impirimbanyi mu by’uburenganzira bwa muntu wabwiye u Rwanda ko yishimira uko rukomeje gutera imbere mu bijyanye n’ubukungu ariko akarusaba kwikubita agashyi ku bijyanye no kubahiriza ubu burenganzira, ubu ari mu itsinda ry’abantu bane bagenzura imikorere y’iyi sosiyete, akaba no mu banyafurika batatu bahawe izi nshingano nkuko tubikesha VOA dukesha iyi nkuru.

Ubusanzwe ni avoka uzwi cyane mu byo kurengera uburenganzira bwa muntu. Akuriye ishami rishinzwe ubufatanye no gushyira hamwe mu muryango Human Rights Watch. Maina Kiai kandi yashinze anayobora umuryango witwa InformAction udaharanira inyungu wo kurengera uburenganzira bwa muntu muri Kenya. Yigeze kandi kuba umuyobozi wihariye mu Muryango w’Abibumbye ku burenganzira bwo kwishyira hamwe no gukora amakoraniro mu ituze.

Abanyafurika bahawe izi nshingano ni Madame Julie Owono, avoka ufite ubweneguhugu bwa Kameruni n’Ubufaransa. Ni umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ridaharanira inyungu ryitwa Internet Sans Frontières, ni ukuvuga Internet itagira imipaka. Ni mwalimu n’umushakashatsi muri kaminuza ikomeye ya Harvard yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ni umwe kandi mu bagize Digital Civil Society (ni ukuvuga sosiyete sivili y’ikoranabuhanga) muri kaminuza ya Stanford yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ari no mu itsinda ryigenga ry’abahanga 24 ryashinze na UNESCO (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, umuco na siyansi) rigomba gutanga umushinga w’amahame yagenga ikoranabuhanga.

Hari na Madame Afia Asantewaa Asare-Kyei ufite ubwenegihugu bw’Afurika y’Epfo na Ghana, avoka, inzobere mu by’uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko uburenganzira bw’abategarugoli, uburenganzira bwo kugera ku makuru, n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Abakomoka ku yindi migabane ni Madame Helle Thorning-Schmidt wabaye minisitiri w’intebe wa Danemark kuva mu 2011 kugera mu 2015. Na Madame Catalina Botero-Marino, avoka wo mu gihugu cya Colombiya, Jamal Greene na Michael McConnell, Abanyamerika b’inzobere mu by’amategeko arebana n’itegeko nshinga.

Ntakirutimana Deus