Ikigo gipima isano y’amaraso, ADN kizagabanya amafaranga byatwaraga igihugu

Uburyo bwo gupima isano y’amaraso (DNA), bwari busanzwe bukorwa ku mafaranga asaga ibihumbi 400 y’u Rwanda (400,000Frws), mu Budage bigiye kujya bitwara agera ku bihumbi 270 bikorewe mu Rwanda.

Ni nyuma y’intambwe yatewe yo gutangiza ikigo gipima iyi sano y’amaraso n’ibindi bizamini cyatwaye asaga miliyari 6 mu mafaranga y’u Rwanda. Iki kigo cyitwa mu cyongereza Rwanda Forensic Laboratory.

Urwego rw’ubucamanza rwatangaje ko byibura buri mwaka Ibizamini by’ikoranabuhanga birimo ibyo gupima isano y’amaraso(DNA) bigera kuri 800 (800 tests), byoherezwaga hanze y’igihugu bikanatwara igihe kirekire, ubu bikaba bigiye kujya bikorerwa mu Rwanda.

Iki kigo cyafungiwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubutabera ifatanyije na Polisi y’u Rwanda batangije iki kigo cyatashywe ku mugaragaro ku wa kane.

Umuyobozi w’iki kigo ACP Dr Sinayobye François, avuga ko gitangiye gitwaye amafaranga angana na Miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda, aha kandi avuga ko ari ikigo kiri mu bintu by’ingezi byari bikenewe mu Rwego rw’ubutabera bw’u Rwanda.

Ati ”Iki ni kigo cyari gikenewe mu butabera, gifite inshingano zo gutanga ibimenyetso simusiga mu butabera, ariko noneho kizanakora nk’ubucuruzi kuko ibikoresho birimo birahenze, tugomba kubikoresha tukishyuza make ku yo byatwaraga igihe byakorerwaga hanze”.

Iki kigo kandi kije gisimbura icyari gisanzwe kizwi nka Kigali Forensic Laboratory cyari gisanzwe gipima bimwe mu bimenyetso mu buryo bw’ikoranabuhanga, n’ubwo kitari cyujuje ibikoresho bisabwa kugirango kibe cyakora bimwe mu byakorerwaga hanze y’igihugu.

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston yavuze ko iki kigo kigiye gufasha inzego z’ubutabera ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kujya babona amakuru y’impamo kandi bikazoroshya no kubona ibimenyetso bifatika.

Ati ”Iyi Laboratory ije gufasha kubona ibimenyetso byacyenerwaga, cyane ko Abanyarwanda babicyeneraga haba mu nkiko cyangwa ku giti cyabo, babyoherezaga mu mahanga kugirango haboneke Ibisubizo; ibirero bigiye kudufasha mu buryo bubiri; uwo mwanya byatwaraga, n’amikoro yabigendagaho, aha twavuga ingendo, aho rimwe narimwe hasabwaga umuntu cyangwa ibintu.”

Yongera ati ”ubu ibyatangwaga kugira ngo ibintu bijye gukorerwa hanze y’igihugu, bizakorerwa ahangaha duhendukirwe kuko havuye ho ingendo, kandi iki kigo kizatuma ibintu byoroha haba mu butabera cyane ko n’igihe byatwaraga kizagabanuka”.

Zimwe muri serivisi zizajya zitangirwa muri iki kigo harimo: Gupima isano y’amaraso (DNA),Gupima ibyo umuntu yariye cyangwa byagiye mumaraso bikaba byamuhumanya ndetse bikaba byamuviramo urupfu, Gupima Ingano y’Alukolo iri mumaraso igihe umuntu acyekwa, Gupima Ubwoko bw’ibiyobyabwenge umuntu yafashe mu gihe bibaye ngombwa, ibi kandi hakiyongeraho no vupima inyandiko mpimbano igahuzwa n’ibimenyetso bigaragara.

Hakaba hateganyijwe ko mu mezi atandatu haziyongeramo izindi mashini zitanga n’izindi serivisi.
Jean Aimé Desiré Izabayo