Amashyi, ingoma n’impundu birakomanga mu mujyi na Sitade bya Muhanga

Guhera mu mwaka wa 2015, icuraburindi ryabundikiye sitade ya Muhanga maze abajyaga kuhasusurukira mu mikino yajyaga ihabera ya shampiyona y’icyiciro cya mbere bifata mapfubyi.

Ni sitade imwe mu zahoranye icyubahiro gikomeye mu Rwanda, bitewe n’ubunini bwayo, aho iherereye hagati mu gihugu n’imbaraga zashyizweho mu bijyanye n’ibikorwaremezo birimo kubakwa neza, kugirwa nini, ikibuga kirimo ibyatsi bihenze bidapfa gusaza n’imihanda ya kaburimbo ihagera.

Umurindi w’abafana bavuza ingoma, imyirongi igezweho n’ibindi ntibyari biherutse gutinda i Muhanga, kuko ababivuzaga batahakambikaga, ahubwo bahacaga bihitira bagana za Huye, Rusizi, Kigali n’ahandi.

Ibi birori by’abafana b’amakipe akomeye bishobora kuba bigiye kujya bisusurutsa abatuye Muhanga mu bihe bya vuba. Ni nyuma yuko ikipe yaho AS Muhanga igaragaje ko igamije gususurutsa abatuye Muhanga, mu mukino wabaye ku wa Gatandatu w’iki cyumweru yatsinzemo ikipe ya Sorwathé ibitego 3-0 biyiha amahirwe yo kwizera kuzagana mu cyiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino niba iyi ntsinzi iyikomeyeho. Ni ibitego byatsinzwe na Ndayishimiye Dieudonne watsinze kimwe na Bizimana Yannick watsinze bibiri.

Ni ibyishimo bikomeye ndetse n’amahirwe kuba abatuye Muhanga babona ikipe yabo ijya mu cyiciro cya mbere. Kuko abahatuye n’abahagana bakongera kubona ibirori by’urujya n’uruza rw’abafana. Abakora ibikorwa by’ubucuruzi nabo bakunguka kuko usanga iyo hari amakipe amwe namwe yatsinze abafana batanga icyashara kidashira ku bacuruza ibitandukanye mu gace runaka.

Uretse uyu mukino, Ikipe ya Pipiniere nayo yakiriye Intare fc banganya ubusa ku busa. Imikino yo kwishyura izaba tariki ya 16 uku kwezi. Uwo munsi nibwo hazarara hamenyekanye ikipe 2 zizatambukana icyubahiro cyo kwinjira mu cyiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino zibisikana n’izizaba zamanutse.

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Amashyi, ingoma n’impundu birakomanga mu mujyi na Sitade bya Muhanga

  1. Woooooow byiza cyane byajyaga bimbabaza ukuntu nirirwaga mfana izahandi nkabura iyo iwacu Imana ishimwe ubwo yongeye kuzamuka muhanga yacu

Comments are closed.