Igihe kirageze ngo sitade ya Muhanga ihabwe agaciro

Amateka yerekana ko sitade ya Muhanga yari iya kabiri mu bunini mu gihe sitade mpuzamahanga za Rubavu na Huye zari zitarasanwa.Iyi sitade ikomeje gutera irungu abatuye Muhanga. Ese igisubizo kiraboneka vuba?

Irungu ibatera ni uko nta mikino cyangwa imyidagaduro yo mu rwego rwo hejuru ikibera kuri iyi sitade. Abahaturiye bibagiwe imikino yajyaga ihuza Flash Fc n’andi makipe arimo akomeye mu Rwanda yari mu cyiciro cya nbere maze akahikura nta nkuru.

Flash Fc yaje guhindukamo AS Muhanga itavugwaho rumwe n’abatuye aka karere, bituma bamwe baheraho bavuga ko batatera inkunga iyi kipe.

Amazina siyo akomeye si nayo abatuye aka karere batezeho ko azabasubiza ibirori byaberaga i Muhanga, aho ikipe nka APR fc Rayon Sports n’ayandi zageraga kuri iki kibuga kiri muri bimwe mu bimeze neza mu Rwanda, zikahava hamana, wasangaga itsinze yaracungiraga nko ku gitego kimwe. Ibi byabaga mu gihe Flash yakinagamo abakinnyi nka Seninga Innocent utoza Musanze Fc wasigaye mu mitwe y’abatuye Muhanga uburyo yanyarukaga agatsinda ibitego.

Hazwi kandi Rumumba Sosthene utoza Amagaju Fc na Hitimana Omar wakiniye amakipe akomeye muri iki gihugu nyuma yo kuva muri iyi kipe.

AS Muhanga izahoza abanyamuhanga amarira bamaranye igihe?

As Muhanga ni imwe mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri ariko yagiye akora amateka atandukanye; arimo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro no gutanga abakinnyi bagiye bigaragaza muri shampiyona y’u Rwanda n’abagiriye akamaro igihugu mu buryo budashidikanywaho nka Sugira Ernest n’abandi bagaragajwe haruguru.

Iyi kipe yari mu cyiciro cya mbere yaje gukomanga mu cya kabiri. Abanyarwanda baribuka iyi kipe ibishya shampiyona ubwo yaburaga mu mukino wagombaga kuyihuza na APR fc wari umukino wari ufite byinshi uvuze ku gikombe byatumye APR igitwara idakinnye uwo mukino. Icyo gihe havuzwe ikibazo cy’amikoro.

Uwo mwaka yaje kuva mu cyiciro cya mbere maze ijya mu cya kabiri. Havuzwe byinshi ko igiye kwifatanya na Pepiniere yari ije mu cyiciro cya mbere inakomoka mu ntara y’Amajyepfo dore ko yitoreza ku Ruyenzi, ariko birananirana bitewe ku kibazo cy’amazina n’ibindi.

Umwaka wakurikiyeho iyi kipe yaje kubura amahirwe yo gusubira mu cyiciro cya mbere bitewe no gutsindirwa muri kimwe cya kabiri n’ikipe ya Isonga fc. Iyi songa yatsinze AS Muhanga yihereye Kiyovu fc amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere mu gihe yari mu makipe agonba kumanuka, maze AS Muhanga isigarara iririra mu myotsi.

Igihe kirageze ngo ibihangange bisisibanire i Muhanga

Sitade ya Muhanga yatashywe mu 1984 nyuma ikaza gushyirwamo ibyatsi by’ikibuga kigezweho (tapis synthétique) ikanubakirwa umuhanda mwiza wa kaburimbo uyiganaho uvuye mu mujyi wa Muhanga irakomanga kuba yakongera kugarukwaho n’amakipe akomeye mu Rwanda. Ibi biravugwa kuko iyi kipe ubundi ikunze kwihagararaho iri mu makipe 4 mu Rwanda agomba guhatana akavamo abiri azajya mu cyiciro cya mbere.

Ibi bivuze ko yageze muri 1/2 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda. Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Kamena 2018, iyi kipe izahura na A Sorwathé fc yo mu ntara y’Amajyaruguru.

Ni umukino ubanza wa 1/2 uzabera kuri sitade i Muhanga. Ni umukino uzagaragaza niba abatuye aka karere bakeneye gusururuka kuri sitade yabo bakira amakipe akomeye. Bivuze ko utazajya gushyigikira iyi kipe kuri uwo munsi ashobora kuba atifuza kujya asusuritswa n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere akinira i Muhanga.

Bigoye kuba utafanira ikipe aho ikomoka ukaba wajya kuyifanira aho yagiye guhurira n’ihakomoka.

Ku rundi ruhande Sorwathé ni ikipe ikomeye yabigaragaje muri uyu mwaka kuko nta mukino n’umwe wo muri shampiyona y’cyiciro cya kabiri yari yatsindwa.

Ibi ariko ngo ntibiteye ubwoba umutoza wa AS Muhanga, Mbarushimana Abdu uvuga ko yiteguye kuba yaganisha iyi kipe mu cyiciro cya mbere n’ubwo amahirwe ku makipe yombi abona akiri 50 kuri 50%.

Mu kiganiro yagiranye na RBA yavuze ko ibyo kuba Sorwathé itaratsindwa muri uyu mwaka bidakanganye kuko ngo na we umwaka ushize Isonga Fc yabasezereye yari ageze ku mukino wa 1/2 ataratsindwa.

Abajijwe icyatumye umwaka ushize atajya mu cyiriro cya kabiri avuga ko yari afit3 abakinnyi babanzagamo bari barwaye mu gihe abari bakirutse batari bagatora imbaraga zikwiye.

Gutsindwa na Isonga umwaka ushize ngo hari icyo bivuze.

Mbarushimana ati ” Uyu munsi duhagaze neza nta kibazo dufite….gutsindwa na Isonga umwaka ushize byaduhaye amasomo, ni amakosa tutifuza kongera gukora.”

Uyu mutoza usa n’ugaragaza akoba, aho avuga ko uzitwara neza ari we uzakomeza kuko ngo amakipe yombi anganya amahirwe, yifurije ikaze n’urugendo rwiza mugenzi we Camarade utoza Sorwathé bazaba bagiye guhangana. Anashimira ko yafashe ikipe yo mu cyaro akayigira ikomeye.

Uretse uyu mukino, Ikipe ya Pipiniere nayo ejo izaba yakira Intare fc. Imikino yo kwishyura izaba tariki ya 16 uku kwezi. Uwo munsi nibwo hazarara hamenyekanye ikipe 2 zizatambukana icyubahiro cyo kwinjira mu cyiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino zibisikana n’izizaba zamanutse.

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Igihe kirageze ngo sitade ya Muhanga ihabwe agaciro

Comments are closed.