Icyo u Rwanda rwabwiye Amerika yarusabye “guhagarika ubufasha kuri M23”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken avuga ko ku wa mbere yagiranye ikiganiro kuri telefone n’Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, kirimo no gushishikariza u Rwanda “guhagarika ubufasha kuri M23”.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Blinken yagize ati:

“Nagiranye ikiganiro gishobora gutanga umusaruro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu rwego rwo gushimangira ko hacyenewe amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.

“Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] zirashishikariza u Rwanda gukurikiza ibyemeranyijweho i Luanda, birimo no guhagarika ubufasha bw’u Rwanda kuri M23”.

Umutwe wa M23 uhakana gufashwa n’u Rwanda, mu gihe gishize umuvugizi wawo wa gisirikare Majoro Willy Ngoma yabwiye BBC Gahuzamiryango ko “nta n’urushinge” uhabwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda na yo ihakana ivuga ko nta bufasha iha M23.

Iki kiganiro kibaye mu gihe mu minsi ya vuba aha ishize Kagame n’Umukuru wa DR Congo Félix Tshisekedi bateranye amagambo akarishye.

Umusesenguzi wa politiki Onesphore Sematumba avuga ko amahanga akwiye kubahuza iyi “ntambara y’amagambo” itarafata indi ntera.

‘Ntabwo M23 ari ikibazo u Rwanda rugomba gucyemura’ – Biruta

Mu gusubiza Blinken, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta yavuze ko mugenzi we w’Amerika yagiranye “ibiganiro byiza” na Kagame, ariko ko hakiriho “kudahuza mu kumva ikibazo”.

Mu rukurikirane rw’ubutumwa bwo Twitter, Biruta yagize ati: “Uburyo bw’amahanga butari bwo kandi burimo kuyoba bukomeje guhuhura ikibazo”.

Yavuze ko “umuti urambye” ucyeneye ko igisubizo gishakirwa ku bateza ikibazo.

Yavuze ibyo abona nk’ikibazo, ari byo “kudakora neza kwa leta ya DRC n’inzego zayo, n’ubufasha kuri FDLR” – umutwe witwaje intwaro w’Abanyarwanda ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo urwanya leta y’u Rwanda.

Leta ya DR Congo na FDLR bahakana gukorana.

Mu kwezi kwa cyenda, Perezida Tshisekedi yabwiye inteko rusange ya ONU ko imikoranire ivugwa ko yaba iri hagati y’abategetsi bamwe ba Congo n’umutwe wa FDLR ari “urwitwazo” rwa leta y’u Rwanda rudafitiwe gihamya rwo gutuma ikomeza gushotora Congo.

Yavuze ko FDLR “yaciwe umutwe ihinduka ubusa” binyuze mu bikorwa abasirikare ba Congo (FARDC) bagiye bakorana n’ab’u Rwanda (RDF) mu myaka ishize.

Biruta yanavuze ko ikibazo ari “ukwivanga guturutse hanze no gushyira igitugu ku muhate wo ku rwego rw’akarere no ku rwego rw’umugabane [w’Afurika] hagamijwe gukingira ikibaba DRC ngo ntibazwe inshingano no gutuma ishirika ubwoba ntigire icyo ikora ku byemeranyijweho muri gahunda [ibiganiro] zikomeje.

“M23 ntikwiye kunganywa [guhuzwa] n’u Rwanda. Ntabwo [M23] ari ikibazo u Rwanda rugomba gucyemura.

“Impungenge ku mutekano w’u Rwanda zigomba gucyemurwa, kandi aho abandi bashobora kumva ko nta nshingano babifitemo, u Rwanda rwo rubifitemo inshingano kandi ruzakomeza kuyigira”.

Nyuma yaho, Ned Price, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, yasohoye itangazo ku kiganiro Blinken yagiranye na Kagame, avuga ko yasobanuye neza ko “ubufasha ubwo ari bwo bwose ku mitwe yitwaje intwaro itari iya leta muri DRC bugomba guhagarara, harimo n’ubufasha bw’u Rwanda kuri M23…”

Iryo tangazo rivuga ko Blinken yavuze ko ahangayikishijwe bikomeye n’ingaruka imirwano irimo kugira ku baturage b’abasivile b’Abanyecongo, barimo abishwe, abakomeretse n’abataye ingo zabo.

ONU ivuga ko abantu barenga 300,000 bamaze guhunga bata ingo zabo kuva imirwano yakongera kubura hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23 mu mpera y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Blinken yamaganye “kwiyongera kw’imvugo y’urwango no gushishikariza mu ruhame kwibasira abavuga Ikinyarwanda”. Leta ya Congo nayo yagiye yamagana iyo mvugo.

Iryo tangazo rinavuga ko Blinken yibukije “ingaruka ziteye ubwoba imvugo nk’iyo yagize mu gihe cyashize”.

BBC

ND