Hatabayeho kumvikanisha Kagame na Tshisekedi umuriro ushobora kwaka-Umusesenguzi

Amagambo atwika” mu bihe by’ubushyamirane hagati y’ibihugu bituranyi ashobora kugeza “ku ntambara nyayo” niba nta gikozwe nk’uko umusesenguzi wa politiki mu karere k’ibiyaga bigari mu kigo International Crisis Group (ICG) abivuga.

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, tariki 30 z’ukwezi gushize ari mu nteko ishinga amategeko yakomoje ku magambo yuko Felix Tshisekedi ashaka impamvu yo gusubika amatora ateganyijwe mu mwaka utaha ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Nyuma y’iminsi itatu, Perezida Felix Tshisekedi nawe yumvikanye avuga ko abanyecongo n’isi yose bagombye gufasha abanyarwanda “kwibohora” ubutegetsi bwa Kagame nkuko BBC yabitangaje.

Umusesenguzi Onesphore Sematumba wa ICG avuga ko “iyi ntambara y’amagambo iteye ubwoba” kuko ije mugihe hari icyizere cy’umuhate wo guhosha amakimbirane w’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba(EAC), ndetse n’uwa Perezida João Lourenço wa Angola ukuriye ihuriro mpuzamahanga ry’akarere k’ibiyaga bigari (CIRGL/ICGLR).

Sematumba ati:

Ni ukuvuga ko bariya bategetsi bombi, imyifatire berekanye basohora ziriya mvugo zikarishye yerekana ko biriya byavugiwe i Luanda – ko intambara igiye gushyira, ko bagiye gutangiza inzira iganisha ku kuboneza umubano wa Kigali na Kinshasa – ko ibyo byose ntacyo bibabwiye mbese.

Onesphore Sematumba avuga ko abakuru b'ibihugu bagomba guhaguruka bagahuza Tshisekedi na Kagame

Onesphore Sematumba avuga ko abakuru b’ibihugu bagomba guhaguruka bagahuza Tshisekedi na Kagame

Sematumba avuga ko amagambo y’aba bakuru b’ibihugu aje mu gihe i Nairobi hari ibiganiro bya leta ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro, ibiganiro bitatumiwemo M23, mu gihe kandi muri Congo imirwano igikomeje aho “M23 ubu igenda igana mu burengerazuba za Masisi”.

Avuga ko ubwicanyi buheruka kuvugwa ahitwa Kishishe muri Rutshuru leta ya Kinshasa ikabushinja M23 ifatanyije n’u Rwanda ibyo byatumye “ibintu bitutumba bimera nabi”.

Ati: “Kuba bariya bakuru b’ibihugu nabo bagenda bazamura imvugo nka ziriya … mu ruhame ntabwo bifasha.”

Yongeraho ati: “Inzira y’amahoro ntabwo iba yoroshye cyane cyane guhuza ibihugu cyangwa abantu bamaze iminsi bashyamiranye, ubwo rero bariya bihaye izo ntego zo kumvikanisha bariya bagabo babiri, Perezida Laurenco, Uhuru Kenyatta na William Ruto bagombye gukoresha ubushobozi bwose bafite.

“Abo bategetsi bose bagomba gushyira imbaraga zabo za politiki hamwe bagashaka uko bavugisha bariya bagabo bombi bakareka gukomeza gucocera amagambo atwika.

“Naho ubundi imvugo nka ziriya zitangira ari intambara y’amagambo ariko badafatiwe mu maguru mashya byahinduka intambara nyayo, kandi ntabayikeneye muri aka karere.”

ND