Afurika y’Epfo: Umukuru w’igihugu ashobora kweguzwa

Umukuru w’igihugu cya Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ategereje ingingo y’ishyaka rye riri ku butegetsi, African National Congress, ANC ku byo ashinjwa bifitanye isano na ruswa n’iyezandonke.

Urwego Nshingwabikorwa rw’ishyaka rye rwahuye kuwa mbere w’iki cyumweru rusuzuma ibyo ashinjwa.

Iperereza rirakomeje, ku makuru yatangajwe ko amafranga atari make y’agaciro yahishe amafaranga menshi mu rwuri rwe nyuma akaza kwibwa, ariko ngo arabihishira.o

Ayo mafaranga yibwe mu mu mwaka w’i 2020.

Ramaphosa yahakanye ibyaha akekwako. Kuheza ubu, nta cyaha na kimwe kiramuhama.

Prezida Ramaphosa yitabye urwo rwego, atangaza ko azemera icyemezo ruzamufatira, gusa hari amakuru ko ishyaka rye rimukomeyeho.

Umuyobozi w’ishyaka rigamije ubwigenge mu by’ubukungu (Economic Freedom Fighters) Julius Malema yasabye ko Ramaphosa yafungwa bahereye ku byo akekwaho.

Ku bijyanye no kwegura, umuvugizi wa Ramaphosa, Vincent Magwenya yatangaje ko atazegura ahubwo ko ateganya kwiyamamariza manda ya kabiri, nubwo akomeje gushyirwa ku gitutu.

Uwo muvugizi avuga ko iyo raporo bashaka gushingiraho idafatika, ahubwo ko Ramaphosa aziyamamaza manda itaha ya ANC.

Iby’iki kibazo byatangiye guhwihwiswa muri Kamena 2022, ubwo uwahoze ayobora urwego rw’iperereza muri Afurika y’Epfo, Arthur Fraser, yatagaga ikirego kuri polisi ko Ramaphosa yahishiriye ubujura bwa miliyoni $4 zibwe mu rugo rwe ruba mu rwuri rwa Phala Phala mu 2020.

Ramaphosa yemeye ko ubwo bujura bwabayeho, ariko avuga ko amafaraga yibwe ari $580,000 aho kuba miliyoni $4.

Ni mafaranga yavuze ko yavuye mu mbogo zagurishijwe, ariko itsinda ryahawe kwiga icyo kibazo ryaje kuvuga ko harimo ugushidikanya ko iryo gurisha ryabayeho.

Hari abashinja Ramaphosa ko ariya mafaranga ashobora kuba yaravuye muri ruswa cyangwa ibindi byaha by’iyezandonke.

Ramaphosa yabaye umukuru w’Igihugu mu 2018 nyuma y’iyegura rya Jacob Zuma, waregwaga ibyaha bitandukanye.

Ishyaka bahuriyemo rya ANC risa n’iryacitsemo ibice hagati y’abashyigikiye Zuma na Ramaphosa.

Ntakirutimana Deus