Kunoza iby’ubukungu butangiza ibidukikije ni ugutabara ubuzima- Impuguke

Kurya ibiribwa byashyizwemo ifumbire itavanguwe biri mu bitera indwara zitandukanye zirimo kanseri. Ni mu gihe Leta y’u Rwanda yatangije iteganyabikorwa ry’umushinga wahangana n’icyo kibazo.

Uwo mushinga w’ubukungu bwisubira butangiza ibidukikije watangijwe ku mugaragaro tariki ya 6 Ukuboza 2022. Hari mu nama mpuzamahanga ya gatandatu kuri ubwo bukungu, iri kubera mu Rwanda,  inabereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika.

Minisitiri w’ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, avuga ko iyo gahunda yitezweho ibisubizo mu kubungabunga ibidukikije.

Ati “Bya bintu twaciye byangiza ikirere ni gute twabibyaza umusaruro? ni gahunda yo gukora ubukungu bwisubira. Ntihagire ikintu na kimwe kitubera umwanda ahubwo byose ahubwo byose tukabikoresha.”

Dr Mujawamariya in conversation with partners

Imyanda iva mu ngo ni imwe mu yifashishwa mu gukora ifumbire y’imborera. Gusa ngo itavanguwe neza yateza indwara zitandukanye nkuko byemezwa n’izo mpuguke. Ibigarukwaho cyane ni ikinyabutabire cya “mercure” (soma merikire) iva mu matara yamenetse ishobora gutera kanseri, amazi ya batiri n’ibindi bigira ingaruka mbi ku buzima.

Buregeya Paulin, ni umwe muri izo impuguke mu bidukikije, akaba n’umuyobozi wa koperative yo kubungabunga ibidukikije n’iterambere (Company for Protection of Environment and Development-COPED). Ahereye ku mushinga batangije mu karere ka Kamonyi wo kuvangura imyanda iva mu ngo bakayikoramo ifumbire y’imborera, avuga ko hari ibyo babonyemo bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Ni umushinga batangiye bateganyaga gukora toni esheshatu ku munsi, ariko ngo ibyavuyemo nyuma yo gupimwa byatanze impuruza.

Agira ati ”

Ifumbire twarayikoze, tuyijyana muri Laboratoire Nationale (ahasuzumirwa ubuziranenge) baratubwira ngo mugomba kuyihagarika kuko itujuje ubuziranenge cyangwa mugakora impinduka muhereye aho ituruka.”

Iby’icyo kibazo bahuye nacyo, asanga cyabonewe igisubizo biciye muri iryo teganyabikorwa ry’umushinga w’ubukungu bwisubira butangiza ibidukikije, dore ko Dr Mujawamariya avuga ko bifuza ko ibyabonwaga nk’umwanda bizasigara atari umwanda, kuko bizaganurwamo (bizakorwamo) ibindi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Buregeya avuga ko bizafasha kurinda ubuzima bw’abantu, akurikije ibyo babonye muri ako kazi.

Ati ”

Iyi myanda muyitekereze; irimo ibimene by’ibirahure, amatara yamenetse n’ubumara bubamo, imiti yasagutse mu ngo zacu, irimo ibintu biri toxique (by’uburozi), batiri y’imodoka n’amazi avamo, uburyo ifite uburozi. Ibyo bintu byose mubitekereze kuri ba bakozi bayiterura. Ndabona ibi bikorwa bitangiye bigiye gutuma turinda ubuzima bw’abantu.”

Gushyira mu bikorwa uwo mushinga bisaba miliyoni 221 z’amadolari ya Amerika. Buregeya asanga ari ayandi mahirwe yo kurinda ubuzima bw’abaturage bavanguraga iyo myanda n’abaryaga ibyo yafumbiye, ariko binafasha mu kwihutisha iterambere ry’abikorera n’iry’igihugu muri rusange.

Ati:

Twabikoreshaga abantu, bakoresha amaboko, tukaba twabashyira mu kaga. Ariiko nibura ubushobozi bushobora kuboneka, bushobora kuduhesha imashini zikora muri ibyo bintu , aho gukoresha abantu, nibyo mbona bidufitiye akamaro cyane kuko twarengera ubuzima bw’abantu kandi tugakora byinshi icyarimwe.”

Gukora ifumbire y’imborera mu bishingwe ngo byabafataga amezi 6, ariko ngo hariho ikoranabuhanga rituma ushobora kuyikora mu minsi 15, bagezeho bafatanyije n’abanyeshuri biga mu mashuri ya tekiniki.

Ati “Ubwo se ibyo bintu hari uko bisa!”

Ikindi abona uwo mushinga wafasha ni ukongerera ubumenyi abaturage bagashobora gutandukanya imyanda mu byiciro bitatu; ibora itanga ifumbire, itabora ibyazwa umusaruro, ibyo guta(imyenda, ibikapu, inkwwto) n’iibyateza akaga ( batiri, amatara n’ibindi).

Uzabafasha kandi ngo kumenya ko bashyira ubuzima bwabo mu kaga iyo bahingisha ibishingwe byo mu ngo bitavanguriwe mu ngo (ku isoko yabyo).

Ati “Biriya bishingwe wibeshya ko ugiye kubishyira mu karima k’igikoni, kumbi hamenetsemo Mercure, izagutera Kanseri. Ubu rero ubu aho ibintu bigeze ubutumwa bwa mbere dukwiye kubwira abantu, banza umenye ibyateza akaga ubikuremo. Hanyuma ibisigaye urebe ibibyazwa umusaruro n’ibyo guta.”

Ibyo bishingwe ngo byafumbira ubusitani ndetse n’ibiti ariko ngo ntibikwiye gufumbizwa imboga abantu barya.

Yungamo ati “Gusa simvuze ngo ntizakoreshwa , nituvangura imyanda neza nta kibazo.”

Iyo fumbire itujuje ubuziranenge ngo irakoreshwa cyane kuko abantu bakunda kuyibeshyaho bitewe nuko isa. Atanga urugero rw’ihurizwa mu Cyuve mu karere ka Musanze, abaturage bafumbiza ibirayi nyamara ngo ishobora kuba irimo bwa burozi kuko itavanguwe neza.

Iyo myanda itavanguwe neza kandi ngo ishyira umuturage mu kaga, ku bijyanye n’umutungo we w’ibanze w’ubutaka urimo kwangirika, kuko ngo ifumbire y’imborera ifasha ubutaka idafasha igihingwa (cyo gifashwa na mvaruganda. Bityo rero ngo niba ihumanye irimo kubuhumanya.

Ku bijyanye n’uruhare rwa buri wese, Buregeya avuga ko Leta ikwiye kwigisha, gutangaza, gutanga amakuru, ikabwira umuturage iti “nyamuneka, imyanda ni uburozi. Nibabanze bakore icyo, ubukangurambaga.”

Abatwara imyanda nabo ngo bakwiye kwigisha abaturage uko ivangurwa, bakanamenya n’ibyashyira ubuzima bwabo mu kaga. Itangazamakuru naryo ngo ryafasha mu kureba ko buri wese yujuje inshingano ze cyangwa ko hari ikibura. Naho ngo mu gihe hatabayeho gukorera hamwe nta kizagerwaho.

Karuranga Dismas, wize ibijyanye n’imicungire y’umutungo kamere w’amazi n’imicungire y’ibidukikije, ukora muri Minisiteri y’ibidukikije wanamuritse uwo mushinga wa leta y’u Rwanda avuga ko harimo kunoza Imicungire y’imyanda, ntiteze ikibazo, ahubwo ikabyazwamo ibindi bikoreshwa, ntikomeze kwangiza ubuzima bw’abantu.

Asanga ari amahirwe abikorera bakwiye kubyaza umusaruro, ibyo ahurizaho na Minisitiri Mujawamariya.

Mujawamariya yongeraho ko u Rwanda hari ibyo rwakoze mu gushyira mu bikorwa ubukungu bwisubira butangiza ibidukikije, rwirinda ibyangiza ikirere, kuko rwaciye amashashi mu 2008, runaca ku mugaragaro pulasitiki ikoreshwa inshuro imwe muri 2019, rwongera n’ibihano.

Izo gahunda ngo zafunguye abantu amaso ku bushobozi bw’ubukungu bwisubira mu guharanira u Rwanda rutonshye kandi rutengamaye.

Ntakirutimana Deus