Icyo Ingabire Victoire yavuze kuri Perezida Kagame nyuma yo kumufungura

Ingabire Victoire Umuhoza wari ufungiye muri Gereza ya Mageragere yafunguwe n’imbabazi za perezida wa Repubulika yashimiye.

Mu ma saa yine z’igitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 15 Nzeri 2018, Ingabire Victoire Umuhozw wari warakatiwe imyaka 15 na Kizito Mihigo wari warakatiwe imyaka 10 y’igifungo bafunguwe mu bandi bagororwa bahawe imbabazi.

Madamu Ingabire yashimye Umukuru w’Igihugu kuba amufunguye ku mbabazi ze, avuga ko bigaragaza ko aha agaciro abo badahuje ibitekerezo bya politiki. Yasabye kandi ko hatekerezwa no ku bandi bagenzi be b’abanyapolitiki bagifunze.

Kizito Mihigo yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine muri 5 yashinjwaga, yari kumwe n’Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien wahanishijwe igifungo cy’imyaka 25[nyuma akaza gutoroka], Dukuzumuremyi Jean Paul ahanishwa igifungo cy’imyaka 30, n’aho Niyibizi Agnes agirwa umwere.

Ni ibihano bahawe tariki 27 Gashyantare 2015 n’Urukiko rukuru.

Ibyaha 4 yahamijwe ni ukurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu ndetse n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Bombi bari batawe muri yombi muri Mata 2014, bakurikiranyweho ibyaha byo guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Ku rundi ruhande Ingabire Victoire watangiye kuburana mu mwaka wa 2010 a yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 nyuma yuko we n’ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy’imyaka 8. Yhamwe n’ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Ni igihano yakatiwe tariki ya 13 Ukuboza 2013.

Ntakirutimana Deus