Ambasaderi James Kimonyo ashobora gusimbura Mushikiwabo
Ambasaderi Kimonyo James wari uhagarariye u Rwanda muri Kenya yasimbuwe kuri uwo mwanya na Richard Masozera, bamwe bakeka ko ashobora kuba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.
Izina rikomeye muri politiki y’u Rwanda, Kimonyo ashobora guhabwa izo nshingano nk’umwe mu batanze umusanzu muri dipolomasi y’u Rwanda muri amabasade zitandukanye yagiye ayobora zirimo n’iyo mu gihugu cy’igihangange nka Amerika, mu nshingano yakoze mu biro bya Minisitiri w’Intebe no mu zindi nzego.
Kuri uyu mwanya yaba asimbuye Minisitiri Louise Mushikiwabo uri kwiyamamariza kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF), amatora yawo ateganyijwe mu kwezi gutaha.
Ambasaderi Kimonyo yabaye Umuyobozi mukuru w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kugeza muri 2015 ubwo yagirwaga ambasaderi muri iki gihugu.
James Kimonyo yahagarariye u Rwanda muri Amerika (Washington D.C) kuva muri Gicurasi 2007 kugeza muri Werurwe 2013, asimburwa na Mukantabana Matilde.
Uyu mugabo yaje kwinjira mu Muryango FPR Inkotanyi muri 2010 avuye muri PSD yahozemo.
Mu yindi mirimo yakoze kandi yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2004, muri icyo gihe ahagararira inyungu z’u Rwanda no mu bihugu bya Zambia, Mozambique, Zimbabwe, Angola, Namibia, Botswana, Swaziland, na Lesotho. Aha muri Afurika y’Epfo yahamaze imyaka ibiri.
Mu mwaka 2002 kugeza 2004 yari Perefe w’Intara ya Kibungo.
Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, Amb. Kimonyo James yaranzwe no kugira imyanya ikomeye muri guverinoma y’inzibacyuho aho yashinzwe imyubakire no gusana ibyangijwe; imirimo yakoze ari munsi y’ubuyobozi bwa Minisiteri zitandukanye.
Kimonyo avuga neza indimi zirimo Icyongereza n’Igiswahili byamufasha gusohoza inshingano ze mu gihe yaba yahawe uwo mwanya biciye mu gushyikirana n’abazivuga.
Ntakirutimana Deus