Abarembetsi 860 batawe muri yombi, abasaga150 bajyanwa kugororwa

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru butangaza ko bwahagurukiye ikibazo cy’abinjiza inzoga zitemewe mu Rwanda bazivanye mu bihugu bikikije u Rwanda bazwi  k’abarembetsi cyangwa abafozi.

Kugeza ubu abagera kuri 860 bamaze gutabwa muri yombi, abagera ku 156 bajyanwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa mu gihe abandi 269 bajyanywe mu bigo bibagorora by’igihe gito(transit centers). Uretse ibi Guverineri w ‘Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko bafashe ingamba zo guhangana n’iki kibazo, avuga ko ari intambara batangiye kandi bazatsinda.

Hari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Mbere tariki ya 17 Nzeri 2018.

Avuga ko ikibazo cy’abarembetsi bagihagurukiye kuko binjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’Abanyarwanda. Ikindi kandi ngo bahinjiza n’ibindi birimo inzoga zitasorewe; banyereza umusoro w’igihugu.

Ati ”  Muri abo 860, abagera ku 156 bajyanjywe Iwawa  ngo bagororwe, babe bavuye muri sosiyete, bareke kwangiza ubuzima bw’abaturage.”

Akomeza avuga ko abjyanywe muri transit centers nibamara kuvanwayo bazahurizwa muri koperative zashaka ibyo zikora zigaterwa inkunga nk’uko hari iz’abavuye muri ibyo bikorwa bagiye baziterwa.

Mu ngamba nshya agaragaza harimo kubirwanya mu buryo buhoraho; nta guha agahenge abakora ibi bikorwa. Ibi bizafasha ko ibiyobyabwenge na magendu bicika; bikaba amateka.

Biyemeje kujya bafata abatwaye ibyo biyobyabwenge( abarembetsi) ariko bahagurukiye n’ababyinjiza mu gihugu, ndetse bagasaka aho bibikwa no gufata abacuruzi banini avuga ko ari ba nyirabayazaba batuma byinjizwa mu gihugu.

Harimo kandi kuganiriza abaturage bakagira uruhare mu kubirwanya, guhana ababigiramo uruhare, abumvumva bakajyanwa muri transit centers, abisumbuyeho bajyanwe Iwawa, mu fihe hari n’abazashyikirizwa ubutabera.

Ikindi  ni uko umukozi wese wa leta cyangwa abgize inzego z’umutekano bazafatwa bagira uruhare mu gutuma bidacika( barya ruswa…..) bazahanwa.

Kugeza ubu muri iyi ntara hari abari muri transit centers bakurikiranyweho kwinjiza ibi biyobyabwenge no gukora magendu.

Usanga abiganje muri ibi bikorwa ari abo mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Burera, Gicumbi na Musanze no mu ntara y’u Burengerazuba mu turere twa Rusizi, Nyamasheke ndetse na Rubavu.

Bimwe mu byo binjiza birimo ibiyobyabwenge bigizwe n’urumogi, inzoga zitemewe mu Rwanda zo mu mashashi n’amacupa ya palasitiki, ndetse n’ibindi binyobwa bisembuye n’ibidasembuye usanga byinjira bidasorewe. Usanga babivana muri Uganda na Congo Kinshasa.

Aba barembetsi bagiye bavugwaho ibikorwa by’urugomo byo kwica, gukubita no gusenyera ubatunze agatoki.

Ntakirutimana Deus