Dr Frank Habineza azajya yicara imbere mu badepite

Dr Frank Habineza, umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ni umwe mu badepite bazarahira ejo, uzahabwa n’umwanya ku ntebe y’imbere.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ikorera ku Kimihurura igena imyanya y’abadepite. Mu gihe mu bihugu byinshi usanga abadepite bicarana mu nteko bakurikije amashyaka bakomokamo, mu Rwanda si ko bimeze.
Umudepite wese asanga yaragenewe intebe iriho amazina ye, iriho n’ibindi byangombwa bimugenewe. Uwo mwanya niwo yicaramo mu gihe inteko rusange yateranye; ni ukuvuga mu gihe abadepite 80 bahuriye mu bikorwa by’inteko. Nta mudepite wicara mu mwanya utari we mu gihe cy’inteko rusange.
Mu Rwanda usanga bicara bakurikije inyuguti zitangira amazina yabo. Ibi bivuze ko ku murongo wa mbere abazahahabwa imyanya y’uko bicara mu bikorwa rusange by’inteko Madamu AHISHAKIYE Mediatrice azicara mu mwanya wa mbere muri iyi nteko kuko inyunguti itangira izina rye ari yo iza imbere y’abandi bose. Ku murongo we azakurikurwa n’abandi 8 barimo Dr Frank Habineza.
Iyi myanya uko ishobora gukurikirana, Ahishakiye yakurikirwa gutya:
1. Ahishakiye
2. Ayinkamiye
3. Bakundufite
4. Barikana
5. Basigayabo
6. Begumisa
7. Bitunguramye
8. Bugingo
9. Habineza
Kwicarana gutya bituma byongera ubusabane hagati y’abagize amashyaka atandukanye; dore ko mu nteko umudepite ataba ahagarariye ishyaka ahubwo ahagarariye abaturage muri rusange.
Ku rundi ruhande ariko kwicara hamwe kw’abakomoka mu ishyaka rimwe cyangwa abihuje bituma biborohera guhuza ibitekerezo no gufata icyemezo ku ngingo runaka isaba gutorerwa.
Abagize inteko, umutwe w’abadepite biteganyijwe ko bazarahira ejo ku wa Gatatu tariki ya 19 Nzeri 2018, mu gihe batowe tariki 3 uku kwezi.
Abagize manda ya kane y’Umutwe w’Abadepite bazatangira imirimo yabo ku wa 5 Ukwakira bakazarangiza manda yabo muri 2023.
Amashyaka usanga aharanira kugira imyanya myinshi mu nteko, kuko uyifitemo arusha abandi usanga icyo ashaka ku cyemezo runaka gishyirwa mu bikorwa(itegeko) kubera ubwinshi bw’abadepite batoye cyangwa banze iryo tegeko.
Abadepite baherutse gutorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bararahirira gutangira imirimo yabo kuri uyu wa Gatatu muri manda ya kane y’Umutwe w’Abadepite iva 2018 ikazageza 2023.

Amategeko ateganya ko abagize Inteko Ishinga Amategeko barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, ataboneka bakarahirira imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
Mu nama ya mbere kandi Abadepite bitoramo abagize biro, ni ukuvuga Perezida na ba Visi Perezida babiri, umwe ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ndetse n’ushinzwe Imari n’Abakozi.
Urutonde rw’abazarahira n’amashyaka bakomokamo
FPR Inkotanyi
1. IZABIRIZA Marie Médiatrice
2. BITUNGURAMYE Diogène
3. MURUMUNAWABO Cécile
4. RUKU-RWABYOMA John
5. MUKABAGWIZA Edda
6. NIYITEGEKA Winifrida
7. MPEMBYEMUNGU Winifrida
8. NDAHIRO Logan
9. MBAKESHIMANA Chantal
10. HARERIMANA MUSA Fazil
11. MUTESI Anita
12. RWAKA Claver
13. HABIYAREMYE J.P. Célestin
14. NYABYENDA Damien
15. MUKANDERA Iphigénie
16. KANYAMASHULI KABEYA Janvier
17. UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc
18. UWIRINGIYIMANA Philbert
19. RWIGAMBA Fidèle
20. MUKOBWA Justine
21. NDAGIJIMANA Léonard
22. UWAMARIYA Rutijanwa Marie Pélagie
23. NYIRABEGA Euthalie
24. UWANYIRIGIRA Marie Florence
25. BARIKANA Eugène
26. NIZEYIMANA Pie
27. KAREMERA Francis
28. MUHONGAYIRE Christine
29. UWAMARIYA Odette
30. MUKAMANA Elisabeth
31. BUGINGO Emmanuel
32. TENGERA Francesca
33. MANIRARORA Annoncée
34. SENANI Benoit
35. MUREBWAYIRE Christine
36. BEGUMISA Théoneste Safari
37. KALINIJABO Barthelemie
38. MURARA Jean Damascène
39. RUHAKANA Albert
40. MUNYANEZA Omar
PL
1. MUKABALISA Donatille
2. MUNYANGEYO Théogène
3. MBONIMANA Gamaliel
4. MUKAYIJORE Suzanne
PSD
1. NGABITSINZE Jean Chrysostome
2. NYIRAHIRWA Vénéranda
3. HINDURA Jean Pierre
4. RUTAYISIRE Géorgette
5. MUHAKWA Valens
Green Party
1. HABINEZA Frank
2. NTEZIMANA Jean Claude
PS Imberakuri
1. MUKABUNANI Christine
2. NIYORUREMA Jean Rene
Uhagarariye abafite ubumuga
1. MUSSOLINI Eugene
Abahagararira urubyiruko
1. KAMANZI Ernest
2. MANIRIHO Clarisse
Abahagarariye abagore
1.NYIRARUKUNDO Ignacienne
2. UWANYIRIGIRA Gloriose
3. AHISHAKIYE Mediatrice
4. UWERA Kayumba Marie
5. UWAMARIYA Veneranda
6. UWUMUREMYI Marie Claire
7. NYIRABAZAYIRE Angelique
8. AYINKAMIYE Speciose
9. MUZANA Alice
10. MUKABIKINO Jeanne Henriette
11. BAKUNDUFITE Justine
12. UWAMBAJE Aimée Sandrine
13. NYIRAGWANEZA Athanasie
14. MUKARUGWIZA Annonciata
15. RUBAGUMYA Furaha Emma
16. UWINEZA Béline
17. MUKAMANA Alphonsine
18. UWAMAHORO Berthilide
19. MUREKATETE Marie Therese
20. UWINGABIYE Solange
21. NIRERE Marie Therese
22. BASIGAYABO Marceline
23. NDANGIZA Madina
24. Kanyange Phoebe
Ntakirutimana Deus
hahahah naringizengo na Ntakirutimana Deus yabaye Depite!!!