Kizito Mihigo agiye kwihutira kurongora nyuma yo gufungurwa

Umuhanzi Kizito Mihigo wafunguwe n’imbabazi za Perezida wa Repubulika yatangaje ko agiye kwihutira gushaka umugore.

Yasohotse muri Gereza ya Mageragere ahagana saa yine za mu gitondo kuwa Gatandatu tariki 15 Nzeri 2018.Mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko agiye kwihutira kwiyubaka birimo no  kurongora.

Ati “Ubu ngiye kwiyubaka, nshake umugore, ngire umuryango. Na mwe nizere ko abo nasize muri ingaragu (abanyamakuru) namwe mwarongoye, nta we nakwifuriza gufungwa atararongora”

Mihigo kandi yashimiye Perezida Kagame wamuhaye imbabazi we ba bagenzi be. Avuga ko afite imbaraga z’umutima. Ati ” Ndashimira Perezida wa Repubulika, imbabazi yampaye zigaragaza ko afite imbaraga z’umutima, musanzwe muzi ko afite imbaraga mu by’igisirikare ariko biriya bigaragaza noneho ko ari umunyembaraga w’umutima”.

Mihigo avuga kandi ko azakomeza ibikorwa bye by’ubuhanzi ariko bigamije amahoro.

Kizito Mihigo yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine muri 5 yashinjwaga, yari kumwe n’Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien wahanishijwe igifungo cy’imyaka 25[nyuma akaza gutoroka], Dukuzumuremyi Jean Paul ahanishwa igifungo cy’imyaka 30, n’aho Niyibizi Agnes agirwa umwere.

Ni ibihano bahawe tariki 27 Gashyantare 2015 n’Urukiko rukuru.

Ibyaha 4 yahamijwe ni ukurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu ndetse n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Bombi bari batawe muri yombi muri Mata 2014, bakurikiranyweho ibyaha byo guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Ku rundi ruhande Ingabire Victoire watangiye kuburana mu mwaka wa 2010 a yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 nyuma yuko we n’ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy’imyaka 8. Yhamwe n’ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Ni igihano yakatiwe tariki ya 13 Ukuboza 2013.

Ntakirutimana Deus