Icyamamare R. Kelly cyahamwe n’uruhuri rw’ibyaha bishobora gutuma amara ubuzima bwe bwose muri gereza

Umuririmbyi w’Umunyamerika Robert Sylvester Kelly (R Kelly) yahamwe no gukoresha nabi kuba ari icyamamare agashyiraho uburyo bwo guhohotera abagore n’abana abakoresha imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imyaka makumyabiri.

Abamushinja cumi n’umwe, bagizwe n’abagore icyenda n’abagabo babiri, batanze ubuhamya muri uru rubanza rwamaze ibyumweru bitandatu, bavuga uburyo bw’imibonano mpuzabitsina bukojeje isoni bakoreshejwe ndetse n’urugomo bakorewe.

Nyuma y’iminsi ibiri ikora isuzuma, inteko y’abacamanza yasanze Kelly, w’imyaka 54, ahamwa n’ibyaha byose yaregwaga.

Kumukatira igihano byitezwe kuba ku itariki ya 4 y’ukwezi kwa gatanu kandi bishoboka ko ashobora kumara igihe gisigaye cy’ubuzima bwe afunze.

Inteko y’abacamanza yasanze Kelly, yari akuriye igico cy’abantu gikoresha urugomo n’agahato cyareshyaga abagore n’abana kugira ngo abakorere ihohotera rishingiye ku gitsina.

Uyu muririmbyi – wamamaye cyane mu ndirimbo ye yahawe igihembo yitwa I Believe I Can Fly – yanahamwe no gucuruza abagore hagati ya za leta zitandukanye z’Amerika no gukora filime z’abana z’urukozasoni (child pornography).

Hamwe n’ibirego umunani byo gucuruza abantu hagamijwe kubakoresha imibonano, Kelly yanahamwe no gukora ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko – ikirego ubusanzwe kiregwa abari mu mashyirahamwe y’ubugizi bwa nabi buteguwe.

Mu rubanza rwe, abashinjacyaha bavuye imuzi uburyo (barondoye) uburyo abakozi be bakuru, abamucungira umutekano n’abandi bamuri hafi bakoze mu kumufasha mu bugizi bwa nabi bwe.

Umugore umwe watanze ubuhamya ko Kelly yamufunze, akamuha ibiyobyabwenge ndetse akamukoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu, mu itangazo ryanditse yasohoye nyuma y’umwanzuro w’urukiko yavuze ko yari amaze igihe “yihisha” “kubera inkeke nashyirwagaho” na Kelly, kuva uwo mugore yatangaza ku mugaragaro ibyo amushinja.

Uwo mugore, umwirondoro we watanzwe mu rukiko ko ari Sonja, yongeyeho ati: “Niteguye gutangira kubaho ubuzima bwanjye nta bwoba no gutangira urugendo rwo gukira ibikomere”.

BBC