U Burundi burusha ubumenyi Amerika kuri COVID-19?-Olucome

OLUCOME ivuga ko Burundi budafite ubuhanga n’ubumenyi buruta ubwa Amerika, u  Bushinwa u Burusiya, u Buhinde, Ishirahamwe ry’u Burayi n’u Buyapani mu kwumva ingaruka z’urukingo rwa Covid kurusha ibyo bihugu.

Iri shyirahamwe rigamije kurwanya ruswa n’imungwa ry’ubukungu ryabitangaje mu itangazo ryashize ahabona kuri uyu wa mbere aho ivuga ko itewe impungenge n’ingaruka Abarundi bari kugira muri iyi minsi ku bijyanye n’ubuzima bwabo, ku buryo bamwe bahitanwa n’icyo cyorezo, kubera ko leta yabo itavuga ururimi rutomoye ku bijyanye n’urukingo.

Leta y’u Burundi yatangaje ko yemeye kwakira inkingo izahabwa na banki y’isi ariko ivuga ko itazahatira abaturage kuziteza kandi ko itazabazwa ingaruka zishobora kubagiraho nkuko BBC yabyanditse.

Olucone ivuga ko mu gihe “impfu zirimo kwiyongera cyane”, igihugu gishobora guhura n’akaga gakomeye.

Mu itangazo ryayo OLUCOME nta mibare itanga igaragaza ko impfu cyangwa ukurwara biturutse kuri Covid -19 byiyongeye cyane mu Burundi muri iyi minsi.

Iryo shyirahamwe rivuga ko inzego zose z’igihugu zagombye guhaguruka kugira zirwanye icyo cyorezo.

Rivuga riti “Intwaro imwe izwi kugeza uyu munsi ni urukingo.”

“Ntibyumvikana uburyo abantu bamwe na bamwe bakomeza kugira amakenga ku rukingo rwa Covid -19 bitwaza ingaruka mbi zarwo mu gihe mu buto bwabo batewe inkingo z’igituntu, ibihara, … kandi n’ubu bakomeza gukingiza abana babo ntacyo bikanga.”

Olucome ivuga ko leta yabibazwa cyane mu gihe icyorezo cyarenga ubushobozi bw’iki gihugu, kubera ntacyo yakoze amazi atararenga inkombe.

Iryo shirahamwe risaba leta gushyiraho gahunda itomoye yo gukingiraca. Rivuga kandi ko hakwiye guhagarikwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri , iminsi mikuru cyangwa inama zituma abantu bahurira hamwe barenga cumi, ibyo bigaharikwa mu ntara zimwe na zimwe aho imibare y’abandura iri hejuru cyane muri iyi minsi.

Olucome ishima ibyemezo byafashwe na leta byo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo ariko ngo ntibihagije.

Kugeza ubu imibare itangwa n’inzego zikurikirana ubuzima mu Burundi yerekana ko kuva corona yahagaragara mu kwezi kwa gatatu mu 2020, abamaze kuyandura ari 17.505 na 14 imaze kwica.