Ibyiciro by’ubudehe byaheze he?
Ingo miliyoni 3 zabaruwe ko zigomba gushyirwa mu byiciro by’ubudehe bivuguruye 98,8% byazo ni zo zabonye ibyiciro by’ubudehe.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) kirakangurira izitarashyirwamo kwegera abayobozi b’imidugudu bakazifasha nazo kubona ibyo byiciro.
Mu kwezi kwa Gatandatu umwaka wa 2020 inama y’abaminisitiri ni bwo yemeje ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe.
Kuva tariki ya 28 Ugushyingo kugera tariki ya 3 Ukuboza umwaka ushize wa 2020, hatangiye igikorwa cyo gukosora amakuru y’ingo zituzuye mu midugudu.
Muri uko kwezi kwa 12 hahise hakurikiraho igikorwa cyo gufasha abaturage kwishyira mu byiciro by’ubudehe bivuguruye kandi hari haratanzwe umurongo ko bitazongera gushingirwaho kuri serivisi zimwe na zimwe zirimo uburezi n’ubwisungane mukwivuza.
Byari biteganijwe ko ibi byiciro by’ubudehe byari guhita bishyirwa mu bikorwa Gashyantare 2021 kugeza ubu ntibiramurikwa nkuko RBA yabitangaje.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu mirenge n’utugari buvuga ko aya makuru y’ibyavuye mu gikorwa cy’abaturage cyo kwishyira mu byiciro by’ubudehe bayashyikirije LODA. Kuri ubu na bo bategereje huhabwa urutonde rw’ibyiciro by’ubudehe abaturage bishyizemo,ngo barumurikire,abashaka kujurira na bo babikore.
Amezi 3 arashize ibi byiciro by’ubudehe bivuguruye. Gutinda gushyira mu bikorwa ibyiciro by’ubudehe bivuguruye ngo byatewe n’icyorezo cya COVID 19.
Umuyobozi Mukuru wa LODA Nyinawagaga Claudine avuga ko ibi byiciro by’ubudehe bizatangarizwa Abanyarwanda mu mpera z’ukwezi kwa gatanu 2021.
Ku busesenguzi bw’ibyavuye muri ibi byiciro by’ubudehe, Nyinawagaga Claudine avuga ko n’ubwo ingo zose zitarashyirwamo ariko hari ishusho bitanga.
Ibi byiciro by’ubudehe bivuguruye ni 5 bihagarariwe n’inyuguti kuva kuri A ibarizwamo abakire,B,C,D na E irimo abakene cyane biganjemo abafite ubumuga badashoboye gukora n’abageze mu zabukuru batishoboye.