Rubavu: Umwana w’imyaka 7 yatwitswe mu birenge ashyirwa no ku ngoyi

Umwana (tudatangaza amazina) w’imyaka 7 wo mu mudugudu wa Gisangani mu kagari ka Bisizi ho mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu yakorewe ihohoterwa ryo kumutwika, kumukubita no kumuboha.

Ibi yabikorewe tariki 27 Mata 2021 abikorerwa na se(tudatangaza amazina ye) na nyina wabo(nawe twirinze kuyatangaza).

Uyu mwana yakorewe ihohoterwa ryo gukubitwa, atwikwa mu nsi y’ibirenge, ndetse bamusiga mu inzu bamuboshye ku ngoyi kuva saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa 11h30 ku itariki ya 27/04/2021.

Nyinawabo yatawe muri yombi ku bufatanye bwa DASSO n’inzego z’ibanze, mu gihe hagishakishwa se nkuko amakuru yahererekanyijwe n’inzego zitandukanye abigarukaho.

Ifoto igaragaza umwana ubwo yari amaze guhohoterwa

Ku ruhande rw’impuzamiryango  yita ku burenganzira bwa muntu, CLADHO itangaza ko ibyakorewe uyu mwana ari amahano.

Murwanashyaka Evariste, umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri iyi mpuzamuryango agira ati ” Iyo tubonye ibintu nka biriya twumva ari amahano tukabyamagana. Ababyeyi bemerewe guha abana uburere budahutaza.  Ibihano bibabaza umubiri n’ibikomeretsa umutima ntibyemewe kandi ni icyaha gihanwa n’amategeko. Ibihano nk’ibyo ni ikimwaro ku muryango nyarwanda kuko bigira n’ingaruka ku miterere n’imikurire y’umwana.”

Hirya no hino ku Isi, abana bakomeje guhohoterwa bahabwa ibihano birenze ubushobozi bwabo, kandi amategeko atandukanye y’ibihugu akomoza ku kuba umwana ari umunyantege nke ugomba kurengerwa na buri wese.

Gusa usanga hari ababaha ibihano biremereye, aho kuganirizwa ku makosa bakoze, bityo bigatuma batayasubira.

Bimwe mu bihano bibabaza umubiri bihabwa abana birimo gushyira umutwe hasi agashyira amaguru hejuru, abajya batwikishwa ipasi n’abakoresha babo cyangwa ababukibita insinga n’inkoni ugasanga umubiri wose wabaye ibikomere. Hari kandi abimwa ibiryo n’ababyeyi babo n’abahabwa ibihano byo gutwara ibintu ugasanga babyihambyeho ku buryo bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.

Uburenganzira bw’umwana bwahagurukije Isi yose. Ingingo ya 37 mu masezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana ivuga ko nta muntu wemerewe guhana umwana birenze cyangwa kumuha ibihano byamugiraho ingaruka. Amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yo muri 2016 avuga ko kizira gukubita umwana ,kubabaza umubiri mu buryo ubwo aribwo bwose, gusesereza, gutuka no gutesha agaciro uwakoze ikosa.

Iyi nkuru turacyayikurikirana……