“Abagabo bose barikinisha”, ikigero cyabyo n’ibyiza byabyo

Kwikinisha[masturbation] ni ingingo urungano rw’ubu ruvuga mu buryo bworoshye, ariko ikaba ari n’ikizira kuri benshi, nyamara ngo buri wese w’igitsina gabo arabikora kandi mu buryo buhoraho.

154. Ni impumuzandengo [moyenne] y’inshuro abagabo bikinishamo ku mwaka. Ni ibyagaragajwe n’ikigo Arcwave cyakoze igikoresho gifasha abagabo kwikinisha.

Iki kigo kivuga ko abagabo bakora iki gikorwa inshuro 2,96 ku cyumweru.

Ubu bushakashatsi bukomeza bwerekana ko 56% by’abagabo bakunze kwikinishiriza mu cyumba, 30% bakabikorera ahitaruye nko mu bwogero busanzwe(douche), mu gihe 22% babikorera ahari ubwogero bwo kwogeramo mu nzu (salle de bain), naho 1% akabikorera ku kazi.

Imibare ikomeza igaragaza ko abikinisha bamara igihe kiri hagati y’amasegonda 4 na 6 bumva ibyishimo by’icyo gikorwa. Ibi byemejwe na 26% by’abasubije, mu gihe abagera kuri 18% bemeje ko ibyishimo byabo bimara hagati y’amasegonda 7 na 9.

Kwikinisha ni byiza ku buzima

Kwikinisha byakunze kuvugwa ko ari bibi, ko ari isoko y’uruhuri rw’ibibazo ku buzima, nko kutabyara, gutakaza ubushobozi bwo kwibuka, ko hari n’abo bituma bapfa amatwi, nyamara ngo si ukuri nkuko byemezwa na Dr Gilbert Bou Jaoudé, umuganga w’ibijyanye n’imyanya myibarukiro[sexologue].

Ahubwo ngo kwikinisha ngo bigira ingaruka nziza ku buzima, zirimo kugabanuka kw’abagira ibibazo byo guhangayika kubera kubura ibitotsi. Ikindi ni uko ngo kwikinisha bihoraho bigabanya ibyago byinshi byo kurwara kanseri y’ubugabo (cancer de la prostate).

Inyungu ku muntu ku giti cye no kubashakanye

Umuganga mu bijyanye n’ubuvuzi bw’imyanya myibarukiro ndetse n’imitekerereze witwa Dr Christoper Ryan Jones[psychologue clinicien et sexothérapeute] avuga ko kwikinisha bitagenewe abumva bari bonyine cyangwa abadafite abo bakorana imibonano mpuzabitsina, ahubwo ngo ni igifasha umuntu kwimenya no kumenya imibereho ye.

Dr Christoper Ryan Jones akomeza avuga ko uko umugabo yikinisha bigabanya imihangayiko (stress), bigafasha mu gusinzira, kandi bigatuma umuntu agira ubushake, bigafasha n’umuntu kumenya ibimushimisha n’ibitamushimisha, bityo ngo si iby’umuntu umwe kubyihererana ahubwo ni ibyo kuganira hagati y’ababana nk’umugabo n’umugore.

Ivomo: 7/7 Tout le monde le fait: à quelle fréquence l’homme se masturbe-t-il? | Sexe & relations | 7sur7.be