Abanya-Amerika bakingiwe hari aho  bemerewe kujya batambaye agapfukamunwa

Inzego zishinzwe ubuzima muri Amerika zatangaje ko abantu bakingiwe COVID-19 bashobora kugenda batambaye agapfukamunwa, gusa bakakambara mu gihe bari ahari abantu benshi.

Ni ibyatangajwe na Rochelle Walensky, umuyobozi w’ibigo bigamije kurwanya indwara muri Amerika.

Agira ati “ Niba mwararangije gukingirwa, mukaba mushaka kujya mu ihuriro ry’abantu bake bakingiwe n’abatarakingiwe (..) ibyavuye mu ibarurishamibare byrekana  (…) ko mushobora kubikora mu mutekano wuzuye, nta gapfukamunwa.

Asaba ariko abakingiwe kwambara agapfukamunwa mu gihe bari ahahurira abantu benshi nko kuri sitade zirimo abantu benshi no mu bitaramo mu rwego rwo kwirinda ko bakanduzwa n’abadakingiye.

Ikigo cya amerika gishinzwe kurwanya indwara (CDC) gitangaza ko abantu badakingiye bashobora gutembera, kwiruka ku maguru no ku magare iwabo ndetse no guhirira mu materaniro y’abantu bake, harimo abakingiwe, batambaye agapfukamunwa.

Kugeza ubu muri Amerika[USA], abantu basaga miliyoni 140 bamaze gukingirwa, bahabwa byibura doze imwe, ni ukuvuga abangana na 42.5 by’abatuye Amerika. Muri iki gihugu hemewe inkingo zo mu bwoko butatu; Pfizer/BioNtech, Moderna na Johnson & Johnson.

Isoko:7/7