Inzego zitandukanye zahagurukiye ikibazo cy’umwana w’i Rubavu wahohotewe

Ifoto igaragaza umwana ubwo yari amaze guhohoterwa

Inzego zitandukanye mu karere ka Rubavu zahagarukiye ikibazo cy’umwana w’imyaka 7 wahohotewe n’abamurera.

Uyu mwana agaragara ku mafoto yaziritswe amaguru n’amaboko, afite n’ibisebe mu maso, andi makuru akavuga ko yanatwitswe mu birenge.

The Source Post yavuganye n’abantu batandukanye barimo ubuyobozi bw’aka karere.

Umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Pacifique avuga ko bamaze gukora byinshi, ariko bibanzirizwa no kwita ku mwana.

Yagize ati “Amategeko n’amabwiriza birimo gukurikizwa umwana ubu ari muri Isange One Stop Center. Nyina wabo ari kuri RIB ise arimo gushakishwa. Turakomeza kwibutsa ababyeyi ko guhana bikomeretsa umubiri cyangwa umutima,  ko Leta nk’umubyeyi mukuru itabyihanganira. Niyo mpamvu hari amategeko ahana utubahirije uburenganzira bw’umwana niyo yaba umubyeyi we bwite.

Ku ruhande rwa RIB bari gukurikirana abakekwaho icyaha, barimo nyina wabo wamaze gutabwa muri yombi na se ugishakishwa.

Ku ruhande rwa sosiyete sivile, umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu mpuzamamiryango irengera uburenganzira bwa muntu, CLADHO, Murwanashyaka Evariste avuga icyo bakomeza gukora.

Ati ” Icyo dusaba nuko ababyeyi bose bagomba kumenya uburenganzira bw’umwana no kumurinda ihohoterwa, bagaharanira kumurengera.

Yungamo ati ” Icyo turi gukora ni ubukangurambaga buhoraho no kumenyesha abantu itegeko ryo kurengera umwana.

Dasso n’abaturage nabo bahagurukiye iki kibazo bagaragaza ndetse bagafata nyinawabo w’umwana wahohotewe.

Uburenganzira bw’umwana bwahagurukije Isi yose. Ingingo ya 37 mu masezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana ivuga ko nta muntu wemerewe guhana umwana birenze cyangwa kumuha ibihano byamugiraho ingaruka. Amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yo muri 2016 avuga ko kizira gukubita umwana ,kubabaza umubiri mu buryo ubwo aribwo bwose, gusesereza, gutuka no gutesha agaciro uwakoze ikosa.

Inkuru bifitanye isano : Wayisoma hano