Huye: Abagabo bane bemera ko bishe umusaza bamwita umurozi

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bwakiriye dosiye bukurikiranyemo abagabo 4 bakekwaho kuba mu ijoro ryo ku wa 23/08/2022 barishe umusaza w’imyaka 68 bamukubise isuka, amabuye n’inkoni bamusanze iwe mu rugo, mu mudugudu wa Mbagabaga, Akagari ka Ruhashya, Umurenge wa Ruhashya, Akarere ka Huye.

Iyo dosiye yakiriwe Kuwa 29 kanama 2022.

Mu ibazwa ryabo, abakekwa bavuga  ko bamukubise bamuhoye ko ari we wagiye aroga ababyeyi babo baherutse gupfa bakurikiranye.

Icyaha cy’ubwicanyi bakurikiranyweho kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *