Harebamungu Mathias na Musangabatware Clement mu Nteko Nshingamategeko ya EAC

Abarimo Dr Harebamungu Mathias na Musangabatware Clement batowe n’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda kuzahagararira u Rwanda muri EALA, ni ukuvuga inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba (EAC).

Harebamungu yabaye umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

Yibukirwa cyane ukuntu yaharaniraga ko ireme ry’uburezi ryatera imbere, butyo akazanamo impinduka nyinshi zirimo guca telefoni mu mashuri, ku banyeshuri bazizanaga rwihishwa zikabarangaza.

Dr Mathias Harebamungu yibukirwa kandi mu gufunga Cantine mu mashuri yisumbuye, Icyo gihe yasobanuye ko abayobozi b’amashuri bari barazigize ubucuruzi aho kurengera imibereho myiza y’umunyeshuri. Ibi byiyongeraho guca ibyo kuboha imisatsi ku bakobwa bigaga muri ayo mashuri.

Nyuma yaho yaje kuba ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal.

Dr Harebamungu Mathias

Musangabatware Clement yari umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, mu gihe cy’imyaka 7 (2014-2020).

Abatowe nkuko tweet ya Radio TV 10 yabitangaje

Inkuru irambuye ni mu kanya….