Gukurikirana abakekwaho uruhare muri jenoside ni urugamba rutarangira-Gauthier

Umuryango wiyemeje gushakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu Burayi, Collectif des parties civile pour le Rwanda-CPCR), utangazanko utazigera uha agahenge abakekwaho kugira uruhare muri jenoside bakihishe mu Bufaransa.

Mu kiganiro umuyobozi w’uyu muryango Alain Gauthier aherutse kugirana na The Source Post avuga ko batazaruhuka abakekwaho kugira uruhare muri iyi jenoside bihishe mu Bufaransa badatawe muri yombi.

Agira ati “Guhagarara?Ese birashoboka mu gihe abantu batatu bonyine aribo bamaze kuburanishwa. Ni urugamba rutarangira, ni isiganwa nyaryo, mu gihe cyose tugifite imbaraga n’ubuzima.”

Uwo muryango wakunze gutangaza ko  mu Bufaransa hihishe abantu benshi bahunze ubutabera, gusa ngo hari bamwe bagiye bafatwa ubundi bagenda barekurwa, ariko ngo bitavuze ko ari abere.

Abavugwa ko bihishe mu Bufaransa bagiye batangwaho amakuru n’inzego zitandukanye zirimo komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside-CNLG, hari jkandi abashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi. Kimwe mu bigenda bikomozwaho ni uko bamwe bagenda bahisha imyirondoro yabo ngo badatabwa muri yombi.

Kugeza uyu munsi abo batatu bamaze kuburanishirizwa mu Bufaransa ni Pascal Simbikangwa wahoze ari umusirikare mu barinda perezida Habyarimana wakatiwe gufungwa imyaka 25 mu 2014, cyongera gushimangirwa mu 2016. Ubwo butabera kandi bwongeye kuburanisha Octavien Ngenzi na Tito Barahira bahoze ari ba burugumesitiri mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu gihe cya Jenoside, bombi bakatirwa igifungo cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside.

Mu bikorwa bitandukanye bya CPCR birimo no kujya mu Rwanda gushakayo amakuru ku bakekwaho kugira uruhare muri jenoside, kugirango babone uko bakurikiranwa.

Kugeza uyu munsi, bamwe mu bavugwa mu Bufaransa bashakishwa ngo bakurikiranwe barimo: Dr Sosthene Munyemana ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Butare, Laurent Bucyibaruta wahoze ari perefe wa perefegitura Gikongoro mu gihe cya Jenoside. Ashinjwa uruhare mu iyicwa ry’abatutsi barenga ibihumbi 50 bari bahungiye i Murambi, Callixte Mbarushimana yahoze ari umunyamabanga mukuru w’inyeshyamba za FDLR zibarizwa muri Congo Kinshas, Padiri Wenceslas Munyeshyaka n’abandi.

Hejuru ku ifoto: Alain na Dafroza Gauthier mu iburanisha rya Octavien Ngenzi na Tito Barahira ryabereye i Paris tariki 10 Gicurasi 2016. © Francois Mori/AP/SIPA