Umucamanza uheruka gufungwa azira ibihumbi 30 Frw ARABIHAKANA

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha-RIB, ruherutse guta muri yombi umucamanza  mu rukiko rw’ibanze rw’Akarere ka Nyamagabe witwa Nyaminani Daniel, ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa y’ibihumbi 30 Frw kugirango arekure uwari ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura. Ibyo uyu mucamanza ashinjwa arabihakana.

Mu mpera z’icyumweru gishize RIB yanditse ku rubuga rwayo ko uyu mucamanza afungiye kuri sitasiyo yayo ya Gasaka mu karere ka Nyamagabe mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Uwo mucaamanza yatawe muri yombi nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa n’urukiko rw’ikirenga.

Uyu mucamanza arabihaka

Uyu mucamanza ahakana ibyo ashinjwa, akaba afunganye n’umuyobozi w’umudugudu muri Nyamagabe na we uri muri iyo dosiye.

Abaregwa bakekwaho kuba barakoze iki cyaha tariki ya 21/05/20219 ubwo umugore wari ufite umugabo ufunzwe yahamagawe n’umukuru w’umudugudu amubwira ko amuhuza n’umucamanza ufite urubanza rw’umugabo we amubwira ko agomba gushaka amafaranga ibihumbi 300, yagiriwe inama yo gufotora ayo mafaranga  ubundi akayaha uwo muntu uri kuyamusaba kugira ngo afatirwe mu cyuho.

Nibwo hafashwe umukuru w’umudugudu wa Gahama, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Kaduha avuga ko yayatumwe n’umucamanza.

Umucamanza we ahakana ko atigeze atuma umukuru w’umudugudu amafaranga ko bavuganye ibijyanye no kuza kumusanira aho acumbitse kuko ari umufundi. Umukuru w’umudugudu we akamushinja ko iyo biza kuba umucamanza amubwira ibyo kumusanira atari kumuhamagara inshuro 8 zose bavuganye ndetse n’iminota yose yamuvugishije.

Icyaha bakurikiranyweho kiramutse kibahamye  bahanishwa  igifungo kitari munsi y’imyaka icumi 10 ariko kitarenza imyaka 12 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke batse, nk’uko giteganywa  kandi kigahanishwa ingingo ya 5 y’Itegeko nº 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekewe kurwanya ruswa.

Amaze kwimurwa inshuro eshatu mu myaka itanu

The Source Post yamenye amakuru yuko uwo mucamanza amaze kwimurwa inshuro eshatu mu gihe cy’imyaka itanu, bitewe n’imyitwarire ifitanye isano na ruswa. Yimuwe muri Gisagara, Nyagatare na Nyamagabe.

Perezida Kagame akunze gukomoza kuri ruswa mu butabera