Urubanza rwa Kabuga rugiye gukomeza kuburanishwa
Urwego mpuzamahanga rwasigariyeho urukiko mpanabyaha ruzakomeza kuburanisha urubanza rwa Kabuga Felicien ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside wafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, rutangaza ko yitaba urukiko tariki ya 1 Kamena 2021.
Kabuga aheruka kugaragara mu rukiko tariki ya 11 Ugushyingo mu mwaka ushize, aho yumvise ibirego bye byose ashinjwa yasomewe mu rukiko rwaciwe. Kabuga agomba kwitabira inama y’imitegurire y’urubanza rwe, aho abafite inyungu muri uru rubanza bazahurira bagasuzuma imigendekere y’urwo rubanza.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Kamena 2021, saa munani n’igice z’umugoroba nibwo biteganyijwe ko yitaba uru rukiko ruherereye I la Haye mu Buholande nkuko bitangazwa na Iain Bonomy, umucamanza muri uru rubanza nkuko Newtimes yabitangaje.
Mu iburanisha riheruka, Kabuga yahakanye ibyaaha byose ashinjwa nyuma yo guceceka ubwo yitaba urukiko bwa mbere.
Icyakora, ukurikije uko ubuzima bwe bumeze ndetse n’ibijyanye no kumwitaho, Kabuga “Ashobora guhitamo kugaragara akoresheje umurongo wa videwo-telefone.”
Kabuga ari mu maboko y’uru rukuko I La Haye kuva ku ya 26 Ukwakira ubwo yimurwaga avanywe mu Bufaransa.
Kabuga akurikiranweho ibyaha birindwi: Ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora jenoside, gushaka gukora jenoside, umugambi wo gukora jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Kabuga yavutse mu 1935, avukira ahitwa Mugina, mu cyahoze ari Komini Mukarange, Perefegitura ya Byumba, ubu hasigaye ari mu Kagari ka Gatenga, Umurenge wa Mukarange, Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Kabuga kandi yari umurwanashyaka w’ishyaka ryari ku butegetsi (MRND), rya Perezida Habyarimana, ndetse n’umutwe w’urubyiruko wari urishamikiyeho waje no gushyira mu bikorwa Jenoside. Avugwaho gutegura, gushishikariza no kwitabira ubwicanyi mu gusohoza uwo mugambi”.
Tariki ya 18 Nyakanga 1997, yacitse umukwabu wo kumuta muri yombi wari wiswe “Naki”, wakorewe ahitwa Karen mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi. Bivugwa ko umupolisi w’Umunyakenya yaretse Kabuga akigendera.
Nkuko abagenzacyaha ba ICTR babivuga, Kabuga ngo yaba yarahawe umutekano n’uwari Perezida wa Kenya Daniel Arap Moi. Muri Mata 1998, bivugwa ko Kabuga yagaragaye mu nzu yari iya mwisywa wa Perezida Moi, yari yegeranye n’iy’umuhungu wa Moi.
Tariki ya 11 Kamena 2002, Leta zunze ubumwe za Amerika, zatangije ubukangurambaga mu itangazamakuru bwo guta muri yombi Kabuga, ndetse ubwo bukangurambaga bwaje no kugera ku gihembo cya ,iloyoni eshanu z’amadolari ya Amerika, ku muntu wari gutanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.
Uretse mu Bufaransa yafatiwe, Kabuga yaje guhungira mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, u Budahe, u Busuwisi, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera y’u Bufaransa ryabigaragaje nyuma yo gutabwa muri yombi.