Green Party yiteguye guhangana n’ibibazo abashakashatsi bagaragaje ko byugarije Isi

Isi yugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo ruswa, umutekano, iterambere, gusaranganya umutungo n’ibindi. Ibi bibazo Democratic Green Party of Rwanda nitorwa yiteguye guhangana nabyo.

Iri shyaka DGPR rimaze iminsi ryiyamamariza mu turere dutandukanye tw’igihugu.  Mu ntangiriro z’iki cyumweru ryakomereje mu turere twa Kayonza na Nyagatare.

Muri Nyagatare,  Visi perezida wa kabiri w’iri shyaka, Gashugi Leonard  yavuze ko rigamije impinduka ku buryo ubushobozi bwinshi, umutungo mwinshi wamanuka mu baturage cyane abakennye. .

Ati “Turashaka amahirwe ko agera ku Banyarwanda bose, mu itangwa n’ihangwa ry’imirimo, mu ishoramari no kubona akazi. Turashaka uburumbuke n’iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda.”

Ibibazo biteguye guhangana nabyo

Avuga ko abashakashatsi berekana ko ibibazo bine byugarije Afurika, ari ruswa, umutekano muke n’imidugararo, ubukene, indwara .

Ati ” Mudutoye tukajya mu nteko twakora ubuvugizi no gushyigikira ingamba na za gahunda zishobora guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda bwahangana n’ibyo bibazo  no gushyiraho amategeko yahangana n’ibyo bibazo.”

Isi nayo irugarijwe…

Ubwakozwe ku Isi hose bugaragaza ko ubukene bwiyongera umunsi ku wundi, ubusumbane, gukoresha nabi umutungo wa rubanda, impinduka z’ibihe ni ibintu bitwugarije.

Ati ” U Rwanda ruri muri yo Si ruranabifite, tuzafasha mu guhangana nabyo.”

Gashugi akomeza avuga ko hari ibyakozwe ku bijyanye n’iterambere rirambye, aba bashakashatsi bakaba baragaragagaje ibikwiye kwitabwaho,birimo kwita ku bidukikije, ku ihanga ry’imirimo no kwita ku iterambere ry’icyaro.

Iri shyaka rishyigikira iterwa ry’amashyamba, gushyiraho urukiko rwihariye rw’abangiza ibidukikije. Gufata amazi ava ku nzu ye gutera isuri ahubwo agafasha mu kuhira imirima.

Yongeraho ati “Tuzashyiraho ikigega gitera inkunga abagiye guhanga imirimo, kuvanirwaho imisoro n’ibigo bifasha abahanga iyo mirimo.”

Avuga k bazaharanira guhanga inganda z’ubwoko butaru  zitangiza ibidukikije, zitunganya ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi n’izongerera agaciro amabuye y’agaciro. Bazibanda ku itezambere ry’ubumenyi butandukanye, gutanga imirimo no kongerera agaciro ibyo duhinga.

Yongeraho ati “Tuzibanda guteza imbere ibikorwa remezo, inzu ku rubyiruko rudafite akazi ndetse n’abageze mu zabukuru. Tuzateza imbere ikoranabuhanga. Turashaka demokarasi iteza imbere amajyambere.  Ibindi 3 tuzibandaho birimo kubungabunga no guteza imbere uburenganzira bw’abantu , kudaheza kuko  iyo bamwe basigaye inyuma barongera bakadukurura tugasubira inyuma , tuzateza imbere kandi uburinganire n’ubutabera.”

Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’iri shyaka byakomereje mu turere twa Rulindo na Gicumbi.

Ntakirutimana Deus