Green Party nitorwa izaharanira umucyo mu mitangire y’akazi ka leta
Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), riratangaza ko rizaharanira umucyo mu mitangire y’akazi mu nzego za leta no mu bindi bibazo byakunzwe kugaragazwa.
Mu minsi yashize Komisiyo y’abakozi ba leta yatangaje abakozi bo mu nzego za Minisiteri y’Ubuzima bagiye mu kazi mu buryo budakurikije amategeko. Ibyo bibazo birimo n’ibindi by’ikimenyane n’icyenewabo nibyo Green Party isezeranya kuzahangana nabyo nitorwa mu matorq y’abadepite ateganyijwe tariki ya 3 Nzeri 2018.
Iri shyaka ryabitangarije mu turere twa Nyagatare na Rutsiro aho ryiyamamarije ku wa Mbere tariki ya 20 Kanama 2018.
Umuyobozi wa Green Party Dr Habineza Frank avuga ko iki kibazo bazagihagurukira babicishije mu guharanira ko hatorwa amategeko abirwanya atuma abantu bose bareshya.
Ati ” Mu by’akazi hajya habamo ibibazo by’ikimenyane, ugasanga n’ubwo amategeko aba avuga ko umuntu abona akazi bitewe n’ubushobozi n’ubumenyi afite, ariko hari igihe usanga ibibazo by’ibimenyane bihari , cyangwa ugasanga hari abatanga itangazo ry’akazi ariko umwanya waratanzwe kera, bagatanga itangazo rya nyirarureshwa. Ibyo bintu birahari tuzareba ukuntu tubirwanya kugirango buri wese ufite ubushobozi n’ubumenyi ajye abona akazi mu buryo bukwiye.”
Mu bihe bitandukanye leta hari abakozi ba leta bagiye bagaragara ko hatakurikijwe amategeko binjizwa mu kazi ka leta bamwe bakakavanwaho.
Mu mezi atatu ashize Komisiyo y’Abakozi ba Leta yatahuye uburiganya mu mitangire y’akazi muri Minisiteri y’ubuzima.
Mu nkuru dukesha Umuryango, muri raporo y’ubugenzi yakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Abakozi ba Leta mu kwezi kwa 10 2017 yagaragaje bumwe mu buriganya bwakozwe bigaragara ko busa n’ubwagambiriwe mu bizamini by’akazi ku bakozi bashinzwe Imari n’Ubutegetsi (DAF) mu bitaro binyuranye bya Leta.
Amwe mu makosa yakozwe harimo abakozi batanze impapuro zisaba akazi itariki yo gusaba akazi yararenze, kongerera amanota abatsinzwe, kwima amanota abatsinze, guha akazi abatujuje ibyasabwaga n’ibindi.
Uwitwa Mukankiko Peace wahawe akazi mu bitaro bya Ruhango, Furaha Frank wahawe akazi mu bitaro bya Shyira na Kabanda Albert impapuro zabo zisaba akazi Minisante yazakiriye hafi amezi abiri nyuma y’aho italiki ntarengwa yo gutanga impapuro zisaba akazi yari yararenze.
Aba bose basabye akazi taliki 17 Mata 2017 itariki ntarengwa yari iya 24/2/2017. Mu gitabo cy’abatanze dosiye zisaba akazi aba bahawe nomero umwe umwe ifite iy’undi muntu bisa ariko we watangiye igihe dosiye ye, ibi byasaga no kujijisha. Aba bose uko ari 3 bahawe akazi.
Muri iri genzura kandi, byagaragaye ko hari abakandida bahawe akazi nyamara dosiye batanze zitari zujujue ibisabwa.
Twagirimana Albert, wahawe akazi mu bitaro bya Mibilizi, Komisiyo yasanze muri dosiye ye diplome y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) ari iyo ku italiki ya 25/8/2017 mu gihe italiki ntarengwa yo kwakira dosiye zisaba akazi yari 24/2/2017.
Ndamage Theophile wahawe akazi mu bitaro bya Nyanza we muri dosiye ye harimo icyangombwa cyo ku italiki ya 21/10/2017 cy’uko ari kwiga ikiciro cya gatatu cya Kaminuza kandi hari amasomo 6 ashigaje!
Mu igenzura kandi, raporo igaragaza ko hari abakandida bari batsinzwe ikizamini cyanditse bakongererwa amanota, ndetse n’uwatsinze iki kizamini amanota ye bakayagabanya bityo akimwa uburenganzira bwe bwo gukora ikizamini cy’ikiganiro.
Musoni Sylvestre yahawe akazi mu bitaro bya Munini yatsinzwe ikizamini cyanditse aho yari yabonye amanota 15/50 atamwemerera gukomeza ikindi kizamini ariko yongererwa amanita 20 ahita yemererwa kujya mu kizamini cy’ikiganiro ndetse asohoka mu batsinze.
Ndamage Theophile wahawe akazi mu bitaro bya Nyanza yari yabonye amanota 11/50 mu kizamini cyanditse yongererwa amanota 20 ngo abashe gukora ikizamini cy’ikiganiro .
Sinayitutse Desire wahawe akazi mu bitaro bya Gihundwe yari yatsinzwe n’amanota 22 yongererwa amanota 5.5 ngo abashe gukora ikizamini cy’ikiganiro.
Ibyimana Consolatrice wahawe akazi mu bitaro bya Kirehe yari yatsinze ikizamini cyanditse yemerewe gukora ikizamini cy’ikiganiro ariko n’amanota ye arongerwa. Yari yabonye amanota 27.5/50 yongererwa amanota 14.5.
Uwitwa Habiyaremye Valens yari yatsinze ikizamni cyanditse n’amanota 42/50 ariko yimwa uburenganzira bwo gukora ikizamini cy’ikiganiro kuko mu gutangaza amanota yasanze afite 15/50. Amanota ye yagabanyijweho amanota 27!
Muri iri genzura kandi, raporo igaragaza ko Sylvestre Musoni wahawe akazi mu bitaro bya Munini atigeze yerekana dipolome y’u Rwanda inganya agaciro n’inyamahanga iri muri dosiye ye nabyo bikaba binyuranye n’amategeko.
Amakuru yatangajwe ni uko aya amakosa ngo ashobora kuba atarakozwe mu buryo bwo gucikwa nk’uko Minisante yabibwiye abakozi ba Komisiyo ahubwo bishoboka ko hari icyagiye gitangwa ngo bamwe bahabwe akazi hirengagijwe ibyasabwaga.
Olivier Kanamugire, Umuyobozi w’Ishami ry’Imicungire y’Abakozi mu bigo muri Komisiyo y’Abakozi ba Leta yatangarije Umuryango ko iyo bakoze igenzura bagasanga hari amakosa yakozwe mu gutanga akazi abo bakozi bahawe akazi birukanwa.
Yagize ati: “Ubusanzwe amategeko ateganya ko iyo bigaragaye ko umukozi yagiye mu kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahita yirukanwa hagatangwa ibizamini ku bamusimbura”.
Nta gisubizo iki kinyamakuru cyabonye cya Komisiyo y’Abakozi ba Leta ku cyakorwa mu gihe byagaragara ko hari abakandida bibwe amanota bari babonye mu kizamini iki n’iki bikabagiraho ingaruka zo gutsindwa.
Ntakirutimana Deus