Mataba: Basanze imvugo ari yo ngiro kuri FPR bahigiye kutazatererana

Mu baturage bari batuye Mataba, unurenge wo mu Karere ka Gakenke, hari abatashye batabonye umuriro w’amashanyarazi, ubu warahageze umaze ukwezi ubagezeho, abahatuye barawubyaza umusaruro, kuba barawusezeranyijwe nyuma ukabageraho, babiheraho bemeza ko imvugo ari yo ngiro.

Uyu murenge ni wo wonyine muri Gakenke utageragamo amashanyarazi, agezemo nyuma yuko FPR Inkotanyi ibohoye u Rwanda ikiyemeza guteza imbere abaturage nk’uko babigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 22 Kanama 2018, ubwo haberaga igikorwa cyo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi gutaha.

Maniraguha Prosper wogoshera mu Mataba avuga ko acyumva FPR ibasezeranya kubaha amashanyarazi yafashe utwangushye twe ava i Kigali aho yakoraga akazi ko kogosha’ aza kuba ategereje uwo muriro ari i Gakenke.

Arateganya kwiteza imbere kubera guhabwa amashanyarazi

Ati ” Ubu dukora amasaha 24 nta kibazo, ubuzima bwarahindutse. Numvise abaturage babasezeranyije ko bazabaha amashanyarazi nza kuyategereza, none dore yatugezeho imvugo yabaye impamo, ni yo ngiro.”

Akomeza avuga ko bazayaheraho biteza imbere mu buryo butandukanye, babijyanisha no gushima FPR ibubakiye amateka, akemeza ko batazayitezukaho.

Ku rundi ruhande, Nirere Scholastique avuga ko FPR yamufashije biciye muri gahunda nziza ya VUP yazanye nka moteri ya Guverinoma atangirira ku bihimbi 50 yari agujije ubu akaba yariteje imbere.

Nirere avuga ko yagujije ibihumbi 50 muri 2008, mu buzima bwe ntiyari yaratunze amafaranga angana gutyo, bituma arara mu gisambu we n’umugabo we ngo batayamwambura.

Yatangiye kuyabyaza umusaruro ahingamo inanasi, ubu yafatanyije na bagenzi be bagite hegitari 25 bazihingaho, ku buryo izo abagera Gakenke bagurira kuri kaburimbo no mu yandi masoko aribo bazeza. Ibyo byose ngo babigezeho kubera imiyoborere myiza iha unuturage umwanya n’ijambo akiteza imbere.

Sinahamagaye Jean de Dieu ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza FPR muri aka karere, avuga ko ibyo FPR yakoreye abahatuye biciye mu gutora amategeko meza arengera abanyarwanda atabirondora.

Sinahamagaye avuga ko abaturage bazakomeza kugezwaho byinshi

Agaruka kuri uyu murenge wari ukennye utagira ibikorwa remezo bigatuma uhera mu icuraburindi, Ati ” Murabona amashanyarazi, imihanda yarakozwe, bubakiwe ikigo nderabuzima, amashuri n’ibindi.”

Yizeza abatuye uyu murenge ko n’ibindi bizakomeza kubageraho bitewe n’ayo mategeko meza FPR izatora mu nteko itaha mu gihe bayitoye kandi ngo arabyizeye 100%.

Mu bizabakorerwa ngo bazubakirwa unudugudu w’icyitegererezo muri uyu murenge n’ibindi bikorwa remezo bikomeze kwiyongera.

Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari Abayisenga Emile washimiye abatuye uyu murenge uburyo bitabiriye gutora Perezida wa Repubulika mu matora aherutse, ubu bakaba biteguye kumufasha mu byo yabasezeranyije kubagezaho, bamutorera abadepite bazi icyo ashaka bazanufasha kubigeraho, batora amategeko aganisha muri icyo cyerekezo kandi banagenzura guverinoma ku byo iba yarasezeranyije abaturage.

Abayisenga Emile yemeza ko FPR ishyize imbere umuturage

Avuga ko FPR izaharanira gushyira imbaraga ku muturage, abe ujijutse, wize amashuri atandukanye, harimo imyuga yamuteza imbere, uzi indimi zamufasha gushakira imibereho no mu mahanga, ufite ubuzima buzira umuze; utatwaragurika, yanarwara akabasha kwivuza biciye mu bikorwa remezo birimo amavuriro begerejwe, afite mituweli. Uwo muturage kandi ngo agomba kuba yarazamuriwe imibereho, akirigita ifaranga, atuye mu nzu nziza abayeho neza mu buryo bugaragara.

Nyamara kugirango ibi bizagerweho harasabwa uruhare rw’umuturage bagahaguruka bagakora, ariko bakabijyanisha no gutora FPR tarikivya 3 Nzeri 2018 ngo ikomeze ibateze imbere, kuko imvugo ari yo ngiro.

Mbonyinshuti Isae uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Mataba
Umusaza wakoreshaga amafaranga 1000 ku kwezi acaginga telefoni asigaye ayakoresha ibindi
Abatuye Mataba baranezerewe

 

Ntakirutimana Deus