Green Party yemeje Dr Frank Habineza kuzayihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR), kuri uyu wa Gatandatu ryemeje ko Dr Frank Habineza usanzwe ari Perezida waryo ari we uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe.

Mu Nama Nkuru y’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije kandi Dr Frank Habineza yongeye gutorerwa indi manda y’imyaka 5 yo kuyobora iri, ndetse anemezwa nk’umukandida uzahagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu.

Dr Frank Habineza avuga ko yiteguye kandi ngo n’igihe yaramuka adatsinze amatora azakomereza imirimo ya politiki mu ishyaka ayoboye.

Dr Habineza avuga ko yishimira ko ibyo ishyaka rye ryari rifite muri manifesto byagezweho ku kigero cyo hejuru bitewe n’uburyo Leta yumva ibyifuzo by’abaturage.

Mu Nama Nkuru y’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, ingingo ijyanye no gukumira ibiza iri mu zagarutsweho cyane, aho abayoboke baryo bavuze ko uruhare rw’umuturage ari ingenzi, aho gutegereza ko byose bikorwa na Leta.

Muri iri nama nkuru kandi hanemejwe urutonde rw’abarwanashyaka bashya bagera ku 3, 976.

Abagize ubuyobozi bukuru bw’ishyaka

MS