Perezida wa Congo Kinshasa ntiyiyumvisha ibyo gusinyana n’u Bushinwa amasezerano atungura igihugu cye

Leta ya  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Congo Kinshasa) ivuga ko Ubushinwa butubahiriza ibiri mu masezerano y’agaciro ka za miliyari z’amadorari ya Amerika basinye mu 2008, Kinshasa ibona ko ayo masezerano yumvikanyweho nabi akaba arimo guhombya iki gihugu, bityo yifuza ko asubirwamo.

Perezida Félix Tshisekedi kuva none kuwa gatatu aragera i Beijing aho we n’itsinda rinini ry’abategetsi batangira uruzinduko rw’iminsi itanu, abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko impamvu nyamukuru imujyanye ari ayo masezerano.

Biteganyijwe ko azahura na mugenzi we Xi Jinping kuwa gatanu, mu ruzinduko rwe kandi azasura imijyi Shenzhen, Shanghai na Hong-Kong, ndetse habeho ibiganiro bitandukanye ku bundi bufatanye hagati y’Ubushinwa na DR Congo.

Ambasaderi Zhu Jing w’Ubushinwa i Kinshasa yatangaje ko “nizeye ko uru ruzinduko ruzatanga umusaruro kandi rukazana imbaraga nshya mu bufatanye”.

Gusa leta y’i Kinshasa iherutse kugaragaza ko itishimiye uburyo amasezerano yagiranye n’Ubushinwa mu myaka 15 ishize atungukira iki gihugu kandi ko “Ubushinwa budakora ibyo bwemeye”.

Mu itangazo ryo mu cyumweru gishize nyuma y’inama y’abaminisitiri, rivuga ko Tshisekedi yabwiye abagize guverinoma ko akanama kashinzwe kwiga aya masezerano katanze imyanzuro yako, izafasha mu biganiro n’Ubushinwa mu minsi iri imbere.

Ibiro bya Perezida Tshisekedi bivuga ko agiye mu Bushinwa ku butumire bwa mugenzi we Xi Jinping, abasesenguzi bamwe bavuga ko Tshisekedi yifuza ko aya masezerano ahinduka ndetse ko ari yo mpamvu nyamukuru imujyanye.

Perezida Tshisekedi na Perezida Jinping
Perezida wa Congo Kinshasa n’uw’u Bushinwa

Ayo masezerano ateye ate?

Ni amaseserano yiswe ‘ay’ikinyejana’, ikigo mpuzamahanga cy’imari ku isi (FMI/IMF) cyagerageje guhagarika mu 2009 kubera ideni rinini DRC isanzwe ifitiye ibigo by’imari byo mu Burengerazuba, ariko Kinshasa na Beijing biyahagararaho arakomeza, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Le Monde Diplomatique cyo mu Bufaransa.

Mu 2008 Kinshasa na Beijing byasinye amasezerano ya ‘mpa nguhe’ aho bumvikanye ko Ubushinwa butera inkunga imishinga y’ibikorwa remezo y’agaciro ka miliyari 6$ irimo kubaka imihanda ya kaburimbo ya 3,500km, kubaka 380km z’inzira ya gari ya moshi, ibitaro 32, n’ibigo nderabuzima 145 n’ibindi…

Ku rundi ruhande Congo nayo iha Ubushinwa ibirombe byayo ahanini by’umuringa (cuivre/copper) na cobalt by’agaciro kabarirwa muri toni miliyoni 10 ku mwaka, bunasonerwa imisoro ku bijyanye n’ibyinjira n’ibisohoka. Muri ibi hashinzwe kandi kompanyi ya SICOMINES, Ubushinwa bufitemo 62% naho DR Congo ikagira 32% – imigabane ubwayo itarashimishije impande zitavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe na société civile ya Congo.

Imyaka 15 nyuma y’ayo masezerano, ibiro by’umugenzuzi w’imari ya leta muri DR Congo biheruka gukora ubugenzuzi ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano muri Werurwe (3) uyu mwaka, byatangaje raporo ivuga ko “atari amasezerano yungukira impande zombi”.

Ibi biro byatangaje ko mu byo Ubushinwa bwagombaga gukora hubatswe ibitaro bimwe (1) – Hôpital du Cinquantenaire i Kinshasa – imihanda ireshya na 380km, kuri 3,500km yari yemewe, kandi nta nzira n’imwe ya gari ya moshi yubatswe.

Ibi biro byavuze ko mu bindi bikorwa birimo gusana ibibuga by’indege, kubaka no gusana ingomero z’amashanayarazi, byinshi bitakozwe nk’uko byari muri ayo masezerano.

Umugenzuzi w’imari ya DR Congo kandi yavuze ko iki gihugu gihomba miliyoni nyinshi z’amadorari mu misoro yakabaye iva mu bikorwa bya SICOMINES bijyanye n’ibyo yinjiza mu gihugu n’ibyo yohereza hanze.

Nyuma yo gutangaza raporo y’umugenzuzi w’imari ya leta muri Werurwe (3), Perezida Tshisekedi yavuze ko “hakenewe gusubirwamo kw’ayo masezerano n’Ubushinwa mu buryo buha inyungu impande zombi, hagamijwe gushaka inyungu za RDC”.

Biboneka ko Tshisekedi adashimishijwe n’aya masezerano, yasinywe ku butegetsi bw’uwo yasimbuye Joseph Kabila, ndetse leta ye ibona ko yumvikanyweho nabi.

U Bushinwa buvuga iki?

Nyuma ya raporo y’umugenzuzi w’imari wa DR Congo, umuvugizi wa ambasade y’Ubushinwa yatangarije abanyamakuru ko “yuzuyemo ibintu bidafite ibimenyetso, bitajyanye n’ukuri, kandi idakwiye kwizerwa.”

Ambasaderi Zhu Jing nawe nyuma yasubiwemo na Radio Okapi avuga ko “Imishinga yose y’ibikorwaremezo yemezwa na leta ya Congo. Kandi urutonde rw’iyavuzwe si urutonde rw’iyemejwe gukorwa, ahubwo ni imishinga leta yateganyaga gukora.”

Abasesenguzi batandukanye bavuga ko Ubushinwa budashaka gutakaza aya masezerano, ndetse bishoboka ko ari yo mpamvu Perezida Jinping yatumiye mugenzi we Tshisekedi ngo aganirweho.

Ubushinwa ni kimwe mu bihugu byerekezamo amabuye y’agaciro menshi acukurwa muri DR Congo – arimo cyane cyane coltan na cobalt iki gihugu gikenera mu nganda zitungaya ibikoresho by’ikoranabuhanga, na moteri zikoresha batiri (battery).

Uretse ayo masezerano abonwa nk’impamvu nkuru y’uru ruzinduko, Tshisekedi n’intumwa ayoboye zirimo umugore we, ba minisitiri; uw’ingabo, uw’imari, uw’ikoranabuhanga, uw’ububanyi n’amahanga, uw’ibidukikije, n’uw’itangazamakuru – biteganyijwe ko bazasura uruganda rwa Huawei, iyi kompanyi ikagirana amasezerano yo gukorana na DRC, nk’uko bivugwa n’umuvugizi wa leta ya Kinshasa.

 Ivomo: BBC