
Hategekimana Philippe (Manier) bahimbaga nanone Biguma wahoze ari umujandarume mu Rwanda ku wa gatatu w’iki cyumweru [ejo hashize] yatangiye kuburanishwa mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yamaze imyaka aba mu Bufaransa akoresha umwirondoro muhimbano yitwa Philippe Manier, abona uburenganzira bwo kuba muri icyo gihugu nk’impunzi ndetse mu 2005 ahabwa ubwenegihugu bw’Ubufaransa akoresheje izina Philippe Manier.
Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo y’uyu mugabo w’imyaka 66, ubwo yari abajijwe n’umucamanza kwemeza umwirondoro we, aramusubiza ati:
“Nitwa Philippe Manier”.
Yari yarigeze gukora akazi ko gucunga umutekano kuri kaminuza yo mu Bufaransa, ndetse ahungira muri Cameroun mu 2017, ubwo yari yamenye ko yashyiriweho ikirego, nkuko bitangazwa na AFP.
Yatawe muri yombi mu murwa mukuru Yaoundé wa Cameroun mu 2018 yoherezwa mu Bufaransa.
Inyandiko y’amapaji 170 ikubiyemo ikirego kimushinja yabonywe n’ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa, irimo ko ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi babarirwa mu magana ubwo yari umujandarume ufite ipeti rya ‘adjudant-chef’ mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.
Yahakanye ibyo aregwa. Mu gihe byaba bimuhamye, yakatirwa gufungwa burundu.
Urubanza mu mizi – igihe hazaba hatangiye kumvwa abatangabuhamya – ruteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha kwa Kamena (6).
Uru rubaye urubanza rwa gatanu rubereye mu Bufaransa rw’umuntu ucyekwaho uruhare muri jenoside.
Abatutsi bagera kuri miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100 guhera mu kwezi kwa Mata (4) mu 1994.
Hategekimana agaruka cyane mu nyandiko ya Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’uburere mboneragihugu (MINUBUMWE) igaragaza ibyaranze tariki ya 01 Gicurasi 1994 muri jenoside yakorewe abatutsi mu gice cy’intara y’Amajyepfo.
Abatutsi biciwe ku musozi wa Karama, Nyanza
Uwo musozi wari uherereye mucyahoze ari Perefegitura ya Butare, Komini Ntyazo, Segiteri ya Karama ukaba warakoraga ku maselire ya Kankima na Karuyumbu, ubu ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Ntyazo, Akagali ka Cyotamakara.
Ku wa 18/04/1994 mu gihe Abatutsi bari bagiye ku marondo basanze abari batuye muri serire ya Kankima, muri segiteri ya Karama bagiye muri segiteri ya Gatonde naho muri serire ya Karuyumbu bagiye muri segiteri ya Gisasa na Ruyenzi ngo byari bimeze nko kubagambanira no kujya gutegura ibitero byo gutera Karama kuko yari ituwe n’Abatutsi benshi cyane n’impunzi nyinshi z’Abatutsi bari baturutse mu bice bitandukanye barimo n’abari baje mu miryango yabo. Abatutsi bari bagiye ku marondo basubiye mu ngo zabo basanze imiryango yabo yahungiye ku musozi wa Karama kubera ubwoba ibyo byatumye nabo babasanga muri iryo joro.
Mbere y’uko bahunga, hari haratangiye gukorwa inama nyinshi zo gutegura ubwicanyi zabereye kuri Komini ya Ntyazo n’i Migina i Nyamure. Bahunze kandi kubera ko mbere yo ku wa 18/04/1994, hari Abatutsi bari batangiye gutwikirwa no kwicwa muri segiteri zahanaga imbibi na Karama nka segiteri Gatonde na Gisasa.
Ku wa 18/04/1994, hari benshi bashakaga guhungira mu gihugu cy’Uburundi banyuze i Kibilizi bagana ku cyambu cya Mpanda ku mugezi w’Akanyaru ariko bageze i Kibilizi basubijwe inyuma ku gahato na Hitimana Ephron wari Konseye wa Segiteri ya Kibilizi afatanyije n’Interahamwe ndetse abenshi babambuye ibyo bari bitwaje. Abatutsi benshi bakomeje kuhahungira ku mataliki ya 19, 20 na 21 Mata 1994 bari baturutse muri Komini ya Ntyazo muri segiteri 13 zose cyane cyane muri segiteri za Karama, Cyimvuzi na Gatonde.
Bavuye kandi muri Komini Muyira, Rusatira, Ruhashya, Maraba, Nyabisindu muri peregitura ya Butare na Komini Kigoma na Ntongwe zo muri perefegitura ya Gitarama n’ahandi. Abagore, abana n’abantu bakuze (abakecuru n’abasaza) bashyirwaga mu mazu y’abatutsi bari batuye munsi y’umusozi wa Karama ariko amazu yari makeya cyane ugereranyije n’umubare w’abari bayakeneye.
Ku wa 20/04/1994, haje igitero gikomeye cyari kigizwe n’abajandarume bari bavuye i Nyanza bitwaje imbunda, genenade n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Bari bayobowe na Hategekimana Philippe alias BIGUMA wari wungirije umuyobozi wa jandarumori. Baje mu modoka ya DAIHATSU y’uwitwa RUTAYISIRE wari wiciwe i Nyanza bigabiza imodoka ye. Bazanye n’Interahamwe z’i Karama na Gatonde zari zitwaje intwaro gakondo ariko Abatutsi barabatangiriye ntibagera neza ku musozi wa Karama bagerageza kwirwanaho bakoresheje amabuye n’imiheto ndetse uwo munsi Abatutsi bishe Interahamwe y’i Karama yitwa Karemera Fiston bakomeretsa n’abandi ndetse batwitse n’imodoka yabo bakoresheje ikibiriti irashya irakongoka. Igitero cyasubiye inyuma ariko bari bagiye kwisuganya kuko uwo munsi nyuma ya saa sita igitero cyaragarutse ari benshi cyane bitwaje intwaro za gisirikare n’iza gakondo ndetse baje kwica Abatutsi batatu barimo Bikinga Maurice, Gahamanyi Augustin na Ntakirutimana ndetse bakomerekeje cyane Rurangirwa Aimable waje gupfa bukeye.
Kuva ku italiki ya 21 kugeza 23 Mata 1994, ibitero byakomeje kuza ariko byabaga bigizwe n’interahamwe n’abaturage basanzwe bakoreshaga intwaro gakondo gusa. Abatutsi nabo bakomeje kwirwanaho bakabasubiza inyuma ntibabashe kugera neza ku musozi wa Karama. Ku itariki ya 24/04/1994, nta bitero byaje ariko uwo munsi abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Karama bakoze igikorwa cy’ubutwari budasanzwe bajya gutabara abandi batutsi bicirwaga ku musozi wa Rwezamenyo wari mu minota hafi makumyabiri ugenze n’amaguru. Basanze abenshi bamaze kwicwa ariko kandi bafatanyije n’abo bahasanze kwirwanaho babasha gusubiza inyuma ibitero ndetse barokora benshi bahise bajyana i Karama barimo n’inkomere.
Kuva ku itariki ya 25 kugeza 29 Mata 1994, ibitero byakomeje kuza ariko byabaga bigizwe n’interahamwe n’abaturage basanzwe bakoreshaga intwaro gakondo gusa nta mbunda ibyo byatumaga Abatutsi bakomeza gusubiza inyuma ibyo bitero.
Ku itariki ya 30 Mata 1994, haje igitero gikomeye cyane cyahitanye abatutsi 12 ariko nabo birwanyeho cyane bicamo OPJ wa Komini Ntyazo witwaga Muganza Joseph wari umuhungu wa Nzaramba Athanase wigeze kuba Burugumesitiri wa Komini Ntyazo akaba ari nawe wari perezida wa MRND muri Komini muri icyo gihe. Ibyo bitero byari biyobowe na Ndahimana Matayo ubwe wari ufite imbunda akaba ari nawe waje kuba Burugumesitri wa Komini Ntyazo asimbuye Nyagasaza Narcissse wishwe muri Jenoside ku wa 23/04/1994 kubera ko yari Umututsi.
Ndahimana Matayo niwe wagiye guhuruza abapolisi n’abajandarume kuri Komini Ntyazo bakaba barajyanye kugaba ibitero ku batutsi. Bafatanyije n’uwari umuyobozi wa polisi muri komini witwa Munyaneza Viateur, umupolisi witwa Ngirabatware Godefrey, Gatera Adalbert wahoze ari umupolisi akaba ari nawe wari Konseye wa segiteri Bugari. Hari kandi Muganza Joseph wari OPJ wa komine akaba yarishwe n’abirwanagaho. Hari n’interahamwe n’impunzi z’abarundi zari mu nkambi ya Ngoma muri segiteri ya Bugari.
Ku italiki ya 01Gicurasi 1994, bagoswe n’igitero gikomeye cyari kigamije kubatsemba bose ndetse bafunze amayira yose yaganaga ku musozi wa Karama mu rwego rwo kubabuza guhunga. Abatutsi bwirwanyeho umwanya muto kubera ubwinshi bw’amasasu n’imbaraga z’abicanyi. Abicanyi barazamutse babakubira ku musozi batangira kubarasa, kubatera gerenade no kubicisha intwaro gakondo ndetse n’abageragezaga guhunga bicirwaga aho babategeye munsi y’umusozi. Babishe mu gihe cy’amasaha arenga ane nabwo bahagaritswe n’imvura. Nyuma yo kubica batwaye inka zabo n’ayandi matungo magufi, basahuye n’ibindi bikoresho bitandukanye no kubacuza imyenda.
Bishwe n’abajandarume benshi bari baturutse kuri superefegitura ya Nyabisindu bayobowe na Hategekimana Philippe alias BIGUMA wari adjudant chef akaba yari yungirije umuyobozi wa jandarumori. By’umwihariko kuwa 23/04/1994 niwe wagiye gufata Burugumesitiri wa komine Ntyazo Nyagasaza Narcisse ubwo yashakaga guhungira i Burundi. Yamujyanye i Nyanza akaba ariho ubwe yamwiciye. Yahungiye mu Bufaransa ariko ubu yarafashwe akaba yaratangiye gukorwaho iperereza muri icyo gihugu. Haje kandi abasirikare bari baturutse muri Ecole des Sous-Officiers (ESO) i Butare. Ibyo bitero byarimo kandi Ndahimana Matayo akaba ariwe waje kuba Burugumesitri wa komine Ntyazo asimbuye Nyagasaza Narcissse wishwe muri Jenoside kubera ko yari umututsi.
Ndahimana Matayo ubusanzwe yari umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamure. Bafatanyije n’uwari umuyobozi wa polisi muri Komini Ntyazo witwa Munyaneza Viateur, umupolisi witwa Ngirabatware Godefrey ubu afungiye muri gereza ya Nyanza i Mpanga, Gatera Adalbert wari konseye wa segiteri Bugari wahoze ari umupolisi, Bizimana Nicodeme wari konseye wa segiteri Ntyazo, Ngendahimana wari Konseye wa Gisasa, Nzaramba Athanase wigeze kuba Burugumesitiri wa Komine Ntyazo akaba ari nawe wari perezida wa MRND mu gihe cya Jenoside.
Hari kandi n’interahamwe nyinshi cyane n’impunzi z’abarundi zari mu nkambi ya Ngoma muri segiteri ya Bugari. Bamwe mu nterahamwe harimo Twagiramungu Zakayo wari umwarimu ku ishuri ribanza rya Nyamure, Erikani wari umwarimu ku ishuri ribanza rya Gisasa na Sinzinkayo Sosthene wari utuye ku Ruyenzi. Nyuma yaho kuwa 04/05/1994, ibitero byongeye kugaruka guhiga bakeya bari barokotse. Byari bigizwe n’abajandarume, abapolisi n’interahamwe. Basanze Abatutsi bakeya bongeye kwiyegeranya ariko bongeye kubica bakoresheje imbunda n’intwaro gakondo.
Bakeya barokotse bahungiye mu ishyamba n’ibihuru byari hafi. Muri rusange ku musozi wa Karama hiciwe abatutsi barenga 30.000, imirambo yabo bayisize ku gasozi kubera ko yari myinshi cyane abandi babashyize mu miringoti.
ND