Gen Dallaire asanga Isi ikwiye kwigira ku Rwanda afata nk’icyitegerezo muri byinshi

Gen (Rtd) Romeo Dallaire, Umunya-Canada wari uyoboye ingabo za Loni zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yemeye kenshi ko ntacyo izo ngabo zakoze ngo zitabare abicwaga, asanga u Rwanda rwarigize, rugatera intambwe ntagereranywa Isi ikwiye kurwigiraho muri byinshi.

Si kenshi Dallaire agera mu Rwanda, ku wa Kabiri tariki ya 22 Gicurasi yabaye inshuro ye ya kabiri akandagira mu Kigo cy’amahoro cya Nyakinama ( Rwanda Peace Academy-RPA), dore ko aheruka muri iki kigo gikorerwamo ibikorwa atera inkunga muri 2015, ubwo yahateraga igiti cy’amahoro kigenda gisatira kuba inganzamarumbo. Kuri iyi nshuro yagarukanye n’abantu 9 barimo abaterankunga b’ibikorwa bye bicishwa mu muryango yashinze utera inkunga bimwe mu bikorwa by’iki kigo.

Muri iki kigo harimo gutorezwa abasirikare b’aba ofisiye basaga 20 bo mu ngabo z’u Rwanda, barahabwa amasomo y’ibijyanye no kwirinda gukoresha no kwinjiza abana mu gisirikare. Col Jill Rutaremara uyobora iki kigo avuga ko u Rwanda nta bana rugira mu gisirikare cyarwo, ariko ko rukunze kohereza abasirikare kubungabunga amahoro mu bihugu bijya bivugwaho kubinjizamo, ku buryo bagira uruhare mu kurinda ko abana bakwinjizwa bakanakoreshwa mu gisirikare cy’ibyo bihugu.

Dallaire wahoze mu ngabo za Canada ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye no kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

By’umwihariko ahereye ku bikorwa yabonye n’intera ikigo cya Nyakinama kigezeho avuga ko iri shuri ari iry’icyitegerezo mu karere, ariko ko rikwiye kwagura ibikorwa rigasakaza ubumenyi ritanga ku mugabane wose wa Afurika.

Ati “Ntunguwe n’ibikorwa remezo n’ibikoresho muri iyi gahunda, …. birakwiye ko iki kigo cy’icyitegerezo kidakwiye kuba icy’akarere gusa birashoboka ko cyaba icy’umugabane wose, izindi ngabo n’abapolisi n’abandi barinda umutekano, abacungagereza bakahungukira ubumenyi…”

Yemeza ko u Rwanda rufite ingabo zirangwa n’ubunyamwuga ku buryo budashidikanywaho mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bya mbere byohereza ingabo n’abapolisi benshi muri ibi bikorwa.

Ati “Turi hano kubera ko iki ni igihugu kiri mu biri imbere y’ibindi mu kohereza abantu benshi bajya kubungabunga ibikorwa by’amahoro ku Isi, ubu butumwa bushobora kujyamo abantu ibihumbi 10,u Rwanda rukoherezayo nk’ibihumbi hagati ya 6 n’umunani. Ariko umubare si wo ugize icyo uvuga cyane, ahubwo ni ireme n’ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda zigaragaza ikinyuranyo zigakora kinyamwuga muri ubwo butumwa.”

Asanga kandi kuba ingabo z’u Rwanda zihabwa amasomo ajyanye no kurinda iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare bizafasha mu kubirinda aho zizajya mu butumwa, dore ko anemeza ko ari igihugu cyateye intambwe mu guha agaciro umwana no kubungabunga uburenganzira bwe.

Uburyo u Rwanda rugaragaza gukorera mu mucyo mu buryo bwa kinyamwuga nicyo cyatumye Umuryango yashinze wishimira gukorana n’u Rwanda, igihugu afata nk’ihuriro(hub) ryo gutanga ubumenyi butandukanye mu gutanga amasomo y’amahoro no kurinda abana kwinjizwa no gukoreshwa mu gisirikare.

Col Rutaremara avuga ko bamaze gutoreza mu byiciro bine, aba ofisiye basaga 80 nabo bakazatoza bagenzi babo basangiye akazi mu ngabo z’u Rwanda baba abajya mu butumwa bw’amahoro n’izindi ngabo muri rusange.

Akomeza avuga ko Dallaire na Leta y’u Rwanda bahuriye ku ntego yo kubungabunga uburenganzira bw’abana barindwa ihohoterwa ririmo kubinjiza mu gisirikare no kukibakoreshamo. Akaba yaragiranye amasezerano n’u Rwanda n’ingabo zarwo mu kurwanya icyo gikorwa nk’igihugu bitarangwamo ahubwo cyabera icyitegererezo ibindi.

Aya masezerano yashyizweho umukono muri 2016.

Amahugurwa atangirwa muri iki kigo agenewe ingabo z’u Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu, ariko nyuma iki kigo kizayageza no ku bandi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Muri rusange iri tsinda Dallaire ayoboye bagiye kwirebera ibijyanye n’iki kigo n’ibihakorerwa.

Gen (Rtd) Romeo Dallaire aganiriza ingabo za RDF ziri mu mahugurwa

Dallaire n’abo bazanye bakirwa na na Col Jill Rutaremara

Berekwa imikorere y’ikigo

Dallaire imbere y’ingabo za RDF

Basura igiti cy’amahoro Gen Dallaire yateye mu Rwanda

Ntakirutimana Deus