Itegeko: Kutabwizanya ukuri byatuma isezerano ryo gushyingirwa riseswa

Ingingo ya 196 y’Itegeko rigenga abantu n’umuryango iteganya ko iyo habayeho inenge mu kwemera k’umwe mu bashyingiranywe, ishyingirwa rishobora guseswa mu gihe bataramara amezi 6 babana uhereye igihe umwe muri bo yamenyeye ko habayeho inenge mu kwemera kwe (yaribeshye ku muntu, yarabeshywe cyangwa yarabyemeye ku ngufu).

Ubushyingiranwe bwemewe ni ubw’umugabo n’umugore umwe. Ingingo ya 26 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ko Ubushyingiranwe bw’umugabo umwe n’umugore umwe, ari bwo bwonyine bwemewe bukorewe mu butegetsi bwa Leta. Nta wushobora gushyingirwa atabyemeye ku bushake bwe, yaba uw’igitsina gore cyangwa uw’igitsinagabo.

Abashyingiranywe bafite uburenganzira n’inshingano bingana mu gihe cyo gushyingiranwa, igihe babana n’igihe cyo gutandukana.Itegeko rigena ibigomba gukurikizwa, uburyo n’ingaruka z’ubushyingiranwe.

Umunyamategeko Maurice Munyentwari atanga urugero.

Ati”Reka mbahe urugero benshi batajya batekerezaho. Ushobora gushyingiranywa n’umuntu “abizi neza” ko atabyara ariko akabiguhisha (wenda imyanya myibarukiro ye itameze neza kubera impamvu zitandukanye)…uramutse ubonye gihamya ko yari azi neza ko atabyara (wenda ukabona nk’icyemezo cya muganga (medical reports) cye yivurijeho mbere y’uko mushyingirwa) ushobora kubishingiraho ukajya mu rukiko ugasaba ko ubushyingiranwe bwanyu buteshwa agaciro (ibi ariko ntibyitwa gutandukana (divorce).

Iyo urukiko rusanze ibyo uvuga bifite ishingiro isezerano ryanyu ryo gushyingirwa riteshwa agaciro. Hanyuma mukagabana imitungo bitewe n’uburyo bw’imicungire y’umutungo mwahisemo.

Cyakora ibyo kutabyara ubaye wari usanzwe ubizi mbere y’uko mushyingirwa ukabirengaho mukabana, ikirego cyawe nta gaciro cyahabwa.

Ni kimwe n’uko uwo mwashakanye yaba nawe atari abizi ko atabyara. Nabwo nta gaciro byahabwa.

Inama: Abifuza kurushinga bagomba kubwizanya ukuri gusesuye, uwemera akemera afite amakuru yose.

Ntakirutimana Deus