Ibyo Perezida Kagame yasezeranyije abaturage bimaze kugerwaho kuri 80%

Minisitiri muri Perezidanse ya Repubulika Judith Uwizeye aherutse gutangariza Abadepite ko 80% y’ibyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame amaze gusezeranya abaturage kuva mu mwaka w’2010 bimaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero gisaga 80%.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari utaha perezidansi ya repubulika irateganya kwifashisha ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 16.

Ayo mafaranga azifashishwa mu gukurikirana uburyo inzego zishyira mu bikorwa ibijyanye n’icyerekezo cy’igihugu, hazanibandwa kandi mu gushyira mu bikorwa ibyo Perezida wa Repubulika yemereye abaturage.

Uwizeye yabigarutseho mu cyumweru gishize ubwo yagezaga kuri komisiyo y’abadepite ishinzwe imari n’umutungo by’igihugu, ibikorwa biteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2018-2019.

Yagize ati “Mu bitaratangira akenshi turasangamo imihanda, ibitaro muri Minisante, amashuri muri Mineduc , hanyuma n’ibyo mu biro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nabyo tugomba gushyira mu bikorwa, ariko icyo navuga ni uko twifashisha minecofin mu bijyanye n’igenamigambi, mu gihe noneho inzego zirimo kuvuga ibyo bazibandaho mu ngenvo y’imari baba bafite ibi Perezida yemereye abaturage kugirango aho bishoboka bitewe n’amafaranga ahari bishyirwemo. Ngirango n’ibiro bya Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe bari kudufasha cyane.”

Akomeza agira ati “Turifuza yuko ibi bikorwa Perezida yasezeranyije abaturage byose birangira byibuze mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020, byose tukaba tubirangije.”

Kuva mu mwaka w’2010 mu bikorwa 312 yabasezeranyije hamaze kurangira ibigera kuri 248, ibikiri gukorwa bitararangira ni 45, mu gihe 19 bisigaye biteganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka utaha n’uzawukurikira.

Ibi bikorwa birimo ibyo Perezidaasezeranya abaturage mu gihe yabasuye n’ikindi gihe cyose babonanye nawe, byose biba ari ibifitiye akamaro rusange abaturage bo mu gace runaka n’igihugy muri rusange mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ntakirutimana Deus