Ethiopia: Imitwe ibiri yajujubije leta yishyize hamwe ngo ibohoze umurwa mukuru
Minisitiri w’intebe wa Ethiopia aherutse kubwira abaturage gukoresha intwaro babonye yose bagahangana n’inyeshyamba zikomeje ibikorwa byo kwigarurira icyo gihugu.
Ubu umuyobozi w’inyeshyamba za Tigray People’s Liberation Front (TPLF) yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abarwanyi b’uyu mutwe bifatanyije n’abo mu mutwe wa Oromo Liberation Army (OLA).
Getachew Reda ntiyavuze niba batangiye kurwanira hamwe.
Mbere yaho ku wa mbere, umukuru wa OLA Kumsa Diriba – unazwi ku izina rya Jaal Maro – yabwiye BBC ko iyi mitwe yombi yitwaje intwaro mu minsi iri imbere igiye gutangira kurwana ishyize hamwe mu gihe izaba itangiye imirwano mu duce yegeranyemo.
Mu mpera y’icyumweru gishize, TPLF yavuze ko hari indi mijyi yafashe, ibyo leta ya Ethiopia yahakanye.
Iyi mitwe ibiri yitwaje intwaro ivuga ko intego yayo ari ugufata umurwa mukuru Addis Ababa ikawambura leta ya Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed.
Mbere yaho, Bwana Abiy yari yasabye abamushyigikiye gukoresha intwaro izo ari zo zose bashobora kubona kugira ngo bahagarike gusumbirizwa n’inyeshyamba zo muri Tigray.
wa mbere kandi, Diriba yabwiye BBC ko abarwanyi be bafashe imijyi myinshi yo mu burengerazuba, rwagati no mu majyepfo y’akarere ka Oromia.
Yavuze ko abarwanyi be nta kazi gakomeye bahuye na ko ku rugamba kuko ingabo za leta zari zirimo gusubira inyuma.
Abavugizi ba leta ya Ethiopia ntibasubije ubusabe bwa BBC bwuko bagira icyo babivugaho. Biragoye kugenzura mu buryo budafite aho bubogamiye bimwe mu bivugwa n’umutwe wa OLA mu gihe imirongo ya telefone na internet idakora mu duce tumwe na tumwe.
‘Nta gishobora gucyemurirwa mu biganiro’
Hagati aho, umwe mu bakuru b’inyeshyamba za TPLF Jenerali Tsadkan Gebretensae yavuze ko adakozwa ibiganiro na leta ya Ethiopia, avuga ko intambara irimo kugana ku musozo.
Amagambo ya Jenerali Gebretensae yasubiwemo na televiziyo yo muri Tigray avuga ko “nta kintu na kimwe gihari gishobora gucyemurirwa mu biganiro”.
Ibiro bishinzwe gutangaza amakuru bya leta ya Ethiopia byashinje inyeshyamba zo muri Tigray kwica abaturage b’abasivile babarirwa muri za mirongo mu mujyi wa Kombolcha.
Nta gihamya idafite aho ibogamiye ihari yemeza ibyo bivugwa na leta. Inyeshyamba zakomeje guhakana kwibasira abasivile.
Imirwano yakajije umurego kuva mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka ubwo inyeshyamba zisubizaga igice kinini cya Tigray harimo n’umurwa mukuru wayo Mekelle.
Ubu zibumbiye mu mutwe wa Tigray Defence Forces (TDF) uhuriwemo na TPLF n’indi mitwe yitwaje intwaro yaho.
Ishyaka rya TPLF ni ryo ryari ku butegetsi mu karere ka Tigray mbere yuko rihirikwa n’ingabo za leta ya Ethiopia mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020.
Abakuru ba TPLF bashwanye na Bwana Ahmed ku bijyanye n’amavugurura muri politiki, nubwo kuba TPLF yarafashe ibigo bya gisirikare by’ingabo za leta byo muri Tigray ari yo yabaye imbarutso y’igitero leta yayigabyeho.
Leta ya Ethiopia ivuga ko TPLF ari umutwe w’iterabwoba, ariko TPLF yo ivuga ko ari yo leta y’akarere ka Tigray yemewe n’amategeko.