Coronavirus: Inama za RURA ku bagenda mu binyabiziga rusange

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro(RURA) kiratangaza ko cyafashe ingamba zigamije kwirinda icyorezo cya Covid-19 ku bagenda mu binyabiziga.

Umuyobozi mukuru w’iki kigo Lt Col Patrick Nyirishema avuga ko zimwe mu ngamba zafashwe harimo kuvanaho ibyo guhagarara mu modoka zisanzwe zibikora muri Kigali, n’ibyerekeranye no gukora ingendo.

Mu kiganiro yagiranye na RBA yagize ati”Twafashe icyemezo yuko guhagarara bikuweho, amabisi arajyana 39 bicaye nta we uhagaze.”

Akomeza avuga ko izi bisi nini zagenewe kujyana abantu 39 bicaye na 31 bahagaze. Agaragaza ko mu bucuruzi biri bugire ingaruka ariko buri wese ngo agomba guhangana n’icyorezo.

Asobanura ko impamvu zo kuvanaho guhagarara ari uko uhagaze agira aho afata yirinda kugwa, undi akaba ashobora kuhafata akahavana ibibazo. Aha rero havanweho.

Akomeza avuga ko iki kigo gikomeza gutangaza amatangazo akangurira abantu kwirinda iki cyorezo.

Ku bakora ingendo ndende mu modoka rusange, Lt Col Patrick Nyirishema akangurira abazikora kubahiriza ingamba zafashwe na leta y’u Rwanda, zirimo gukaraba intoki, kudasuzunya, no kwirinda kugira aho bakorakora no kwirinda kwikora mu maso, ku mazuru no ku munwa. Yibutsa kandi uburyo bukwiye bwo kwitsamura ushyizeho ikiganza n’ibindi.

Ku modoka zishobora gutwara abantu benshi kandi byagira ingaruka nini mu gukwirakwiza iyi ndwara, Lt Col Patrick Nyirishema avuga ko umugenzi niba abona imodoka irimo abantu benshi areka kuyinjiramo.

Asoza yibutsa abantu kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Kugeza uyu munsi abantu 5 nibo bamaze kugaragara ko banduye indwara ya Covid-19 mu Rwanda.

Hejuru ku ifoto: Ubu buryo abantu bahagazemo muri izi modoka bwahaye buhagaritswe.

Ntakirutimana Deus