Coronavirus: Abafite ababo mu butumwa bwa Loni bashobora kubategereza kugeza ryari?

Umuryango w’abibumbye(Loni) watangaje ko wabaye uhagaritse igihe cyo gusimburana ku bari mu butumwa bwawo muri Congo (Monusco).

Abari mu nzego z’umutekano (abasirikare n’abapolisi) bari mu butumwa bwa Loni byemejwe ko bazakomeza ubutumwa bwayo kugeza tariki ya 30 Kamena 2020.

Izi mpinduka zitangajwe kubera kwirinda guhererekanya cyangwa kwandura icyorezo cya coronavirus cyiswe covid 19 gihangayikishije Isi.

Umuvugizi wayo Stéphane Dujarric mu kuganiro n’abanyamakuru yabivuze atya ”
« Ubutumwa bwacu bwo kubungabunga amahoro buzakomeza ntakibubuza mu kurindwa kwandura cyangwa gukwirakwiza COVID-19. Ikituraje ishinga ni uko ni uko abambaye uyu mwambaro wa Loni, binjira mu bihugu byabo batanduye iyi ndwara kandi ntibabe bagira uruhare mu kuyanduza.

Ku bijyanye n’u Rwanda mu minsi yashize hari ingabo zari zigiye gusimburana mu butumwa bwa Loni imyiteguro irimbanyije ku kigero kirenga 90% ariko bikomwa mu nkokora na coronavirus.

Ubutumwa bwa Loni muri Congo (Monusco) nibwo bunini ku Isi kuko bigizwe n’abantu basaga ibihumbi 16.

Amateka y’u Rwanda muri ubu butumwa

Muri Kanama 2004, bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, abasirikare 155 babimburiye bagenzi babo, berekeza mu ntara ya Darfur mu burengerazuba bw’igihugu cya Sudan kurinda umutekano w’abasivili muri ako gace kari isibaniro ry’intambara muri icyo gihe hagati y’ingabo za Leta y’icyo gihugu n’imitwe yitwaje intwaro. Icyo gihe nibwo u Rwanda rwinjiye muri ubu butumwa bwa Loni (UNAMID).

Uretse mu Ntara ya Darfur, muri 2014 Ingabo z’u Rwanda 850 ni zo zabimburiye iz’ibindi bihugu, mu gutabara vuba na bwangu abaturage bo muri Repubulika ya Centarafurika, byumwihariko abo mu Murwa Mukuru Bangui wari warayogojwe n’intambara hagati y’imitwe 2, Seleka na Anti Baraka.

Mu gihe cy’inzibacyuho kandi, muri Santarafurika Ingabo z’u Rwanda ni zo zarindaga umukuru w’igihugu, muri icyo gihe akaba yari Catherine Samba Panza.

Iri rikaba ryarabaye itangiriro ry’umusanzu ingabo z’u Rwanda zikomeje gutanga hirya no hino ku isi mu gutabara abari mu kaga.

U Rwanda rukaba rwaratangiye gutanga umusanzu warwo mu guha amahoro abayabuze nyuma y’imyaka 10 hahagaritswe jenoside yakorewe abatutsi.

Ingabo z’u Rwanda zakunze gushimirwa akazi keza zakoze, mu mbwirwaruhame ze, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ashimangira ko imikorere y’ingabo z’u Rwanda ishingiye ku ndangagaciro z’umuco w’igihugu ndetse n’amasomo cyivoma mu mateka yacyo.

Tariki 12 Mata uyu mwaka, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye i New York muri USA, Umukuru w’igihugu yagize ati Hashize imyaka itari mike u Rwanda ruri mu bihugu 5 bya mbere ku Isi mu gutanga umubare munini w’ingabo na polisi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro, kandi tuzabikomeza. Ariko u Rwanda ntabwo rutanga ingabo n’abapolisi gusa.”

Yunzemo ati “Twuzuza n’inshingano tugendeye ku ndangagaciro  z’amateka yacu. Nk’igihugu cyigeze gutereranwa n’umuryango mpuzamahanga, twiyemeje gutanga umusanzu wacu ngo ibintu bibe byiza kurusha uko byari bisanzwe.”

Kugeza muri Nyakanga 2019 u Rwanda rwari rufite ingabo zisaga ibihumbi ku bihumbi 5000 n’abapolisi basaga 1000 hirya no hino mu butumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro ku isi.

Muri Kanama 2019, u Rwanda rwari rufite amatsinda atatu ashinzwe kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo, mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS). Abiri muri ayo matsinda buri rimwe rigizwe n’abapolisi 160, baba mu murwa mukuru w’iki gihugu, Juba. Abandi bagera kuri 240 bakorera ahitwa i Malakal mu gace ka Upper Nile.

Ntakirutimana Deus