Mu cyuzi cya Ruramira hamaze kuboneka imibiri 83 y’abazize jenoside

Mu gikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi bikekwa ko yajugunywe mu cyuzi (barrage) cya Ruramira giherereye mu karere ka Kayonza, uyu munsi kuwa kane  tariki ya 9 Mata 2020, habonetse imibiri 52.

Iyi mibiri yiyongera ku yindi 20 yagiye iboneka muri iyi minsi n’indi yabonetse mbere nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira Gatanazi Rongin yabitangarije Muhaziyacu.rw.

Ati “Uyu munsi habonetse imibiri 52,  harimo n’ibindi  bimenyetso nk’ ibisongo n’imyambaro abantu bari bambaye; kandi ibikorwa byo gushakisha imibiri  tuzabikomeza ejo.”

Mu gihe ibi bikorwa birimbanyije, icy’uyu munsi cyo gushakisha iyi mibiri cyitabiriwe n’abayobozi barimo Guverineri w’intara y’i Burasirazuba Mufulukye Fred, Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali n’intara y’i Burasirazuba  Maj. Gen. Mubarak Muganga, Ubuyobozi bw’ akarere ka Kayonza n’abaturage.

Kubona iyi mibiri bari kubigeraho higashishijwe umuntu wagize uruhare muri jenoside nyuma akemera icyaha akanirega, uri gutanga amakuru y’aho bagiye bajugunya abo bicaga. Aya makuru kandi yunganirwa n’ay’abarokotse jenoside.

Amakuru atangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace, avuga ko mu gihe cya Jenoside haba harajugunywemo imibiri y’ abishwe bari hagati 2’500 na 3,000, bo mu bice  by’uturere twa Ngoma, Rwamagana na Kayonza bishwe bahunga.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi,Sylvie Kayitaramirwa yajugunywe muri iki cyuzi, abicanyi bamuhambiriye aza kurokoka. Avuga ko yabonaga abicanyi bajugunyamo abatutsi benshi.

Abaturage bo muri imwe mu midugudu yo mu mirenge ya Ruramira na Nyamirama bakoresha amasuka bashakisha indi mibiri ikirimo. Ni nyuma y’uko hacukuwe umuyoboro munini ugikuramo amazi kikaba cyarakamye.

Iki cyuzi cyakomeje kuvugwamo iby’iyi mibiri binasabwa ko yavanwamo ariko ntibyakorwa mbere hose bitewe nuko harimo amazi yuhira umuceri, ubu yabanje gukamywa guhera muri Nzeri 2019.

Mu cyumweru 1 hacukuwe umuyoboro munini wo gukamya burundu iki cyuzi. Imirimo yo gukomeza gushakisha indi mibiri irakomeje. Niboneka izashyingurwa mu cyubahiro.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi barimo n’abari bajugunywe muri iki cyuzi cya Ruramira, bavuga ko bafite icyizere cy’uko imibiri y’abishwe bakajugunywamo bose izakurwamo.

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Fred Mufulukye avuga ko hari gahunda yo gukomeza gushakisha imibiri no mu bindi bice by’iyi ntara bakeka ko hari Aho yajugunywe kandi bagahangana n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ntakirutimana Deus