Uyu munsi turibuka amahano twanyuzemo n’ibyo twatakaje nk’igihugu-Kagame

Mu gihe u Rwanda n’Isi byibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagennye ubutumwa bwibutsa ko ibihe bikomeye Isi irimo, bitabuza kwibuka, ashimangira agaciro k’iyi gahunda.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame avuga ko uburyo bwo kwibuka bugoye ariko ko ari ngombwa gukorwa. Agira ati ” Uburyo bwo kwibuka buragoye, ku barokotse n’imiryango yabo no ku gihugu cyose kuko tudashobora kuba hamwe buri umwe ahumuriza undi. Ntabwo byoroshye, abanyarwanda tumenyereye kuba turi hamwe, mu bihe nk’ibi tugafatanya, tugahuza imbaraga zacu twese. Ibi tubikora mu mihango ku rwego rw’igihugu no mu bindi bikorwa nk’urugendo rwo kwibuka, ijoro ry’icyunamo n’ibiganiro aho dutuye.”

Avuga ariko ko nubwo hari ibi bibazo bidahagarika gahunda yo kwibuka. Ati”Ariko ibi bihe turimo bidasanzwe, ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka no guha icyubahiro abo twabuze no gukomeza abarokotse. Hahindutse uburyo bw’ibikorwa gusa. Uyu munsi turibuka amahano twanyuzemo n’ibyo twatakaje nk’igihugu.”

Agaruka ku mbaraga abanyarwanda bishatsemo zirimo gukorera hamwe bibuka ejo hazaza habereye abanyarwanda bose, ubudatezuka n’umutima w’impuhwe biranga abanyarwanda bikazakomeza kubafasha mu kunyura mu bibazo bishya bahura nabyo harimo n’ibyo muri iyi minsi.

Yungamo ko abatuye kuri Isi yose bahuriye kuri byinshi ku buryo ubuzima bw’abayiriho ari urusobe, nk’u Rwanda ngo ruzakomeza rero gutanga umusanzu warwo kugirango iyi Si irusheho kuba nziza, “dusangira amateka yacu n’ibitekerezo bifasha guhanga ibishya dukura mu muco wacu n’abo bishobora kugirira akamaro bose. Kugira gutya ni ukongera icyizere gituma turushaho kuba abantu bazima kandi bitwibutsa ko nta muntu umwe wenyine wigira.”

U Rwanda ruribuka jenoside ruri no mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya coronavirus gihangayikishije Isi muri iyi minsi. Ni muri urwo rwego ibikorwa byajyaga bihuza abantu mu minsi nk’iyi byahagaritswe mu rwego rwo kurinda abaturage. Abanyarwanda ariko barashishikarizwa gukomeza iki gikorwa cyo kwibuka bikorerwa mu ngo zabo.

Tariki ya 7 Mata buri mwaka hatangira gahunda y’iminsi 100 yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi isoza kuwa 3 Nyakanga.

Ntakirutimana Deus