Congo Kinshasa: Ambasaderi w’u Butaliyani yishwe
U Butaliyani bwatangaje ko ambasaderi wabwo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yishwe n’abitwaje intwaro.
Aya makuru yemejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Butaliyani Luigi Di Maio. Yatangaje ko ambasaderi Luca Attanasio yishwe ubwo yakoreraga urugendo mu Burasirazuba bw’iki gihugu aherekejwe na Loni.
Itangazo rimubika rigira riti ” N’akababaro kenshi minisitiri w’ububanyi n’amahanga yemeje urupfu rw’ambasaderi w’u Butaliyani muri Conogo Kinshasa. Uyu mugabo yishwe arashwe mu nda.
Iby’uru rupfu Luigi Di Maio, yabitangaje ari i Bruxelles mu Bubiligi mu nama ya bagenzi be bo mu bihugu by’ u Burayi , bityo ahita yihutira gusubira i Roma iyi nama itarangiye.
Yishwe kuwa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021 ubwo bagabwagaho igitero cyari kibasiye abari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ushinzwe ibiribwa PAM yasuraga hagi y’i Goma. Amasasu yamufashe mu nda. Bivugwa ko n’umushoferi we ndetse n’uwamurindaga bakomeretse.
Luca Attanasio,w’imyaka 43 y’amavuko yagizwe ambasaderi muri Congo guhera mu Kuboza 2019, mbere yari ahamaze imyaka ibiri nk’uwari uhashinzwe ibikorwa by’ubutumwa chef de mission).
Yinjiye mu bya politiki mu mpera za 2003, nyuma y’amasomo y’ubucuruzi muri kaminuza y’i Milan yitwa Luigi Bocconi.