Musenyeri Mbonyintege yahaye amahirwe adasanzwe abo COVID-19 yabujije gusezerana

Musenyeri Mbonyintege Smaragde uyobora diyoseze Gatorika ya Kabgayi yahaye amahirwe abashaka kubana badindijwe na COVID-19 yo gusezerana mu gihe cy’igisibo.

Ni mu gihe bidakunze kubaho ko ugushyingirwa ari isakaramentu ritangwa mu gihe cy’igisibo na adiventi nkuko biteganywa n’ amategeko ya Kiliziya Gatorika.

Ayo masakaramentu ariko ashobora gutangwa ku mpamvu zidasanzwe mu gihe Musenyeri uyobora diyoseze yabitangiye uruhushya.

 Musenyeri Mbonyintege yahaye abageni babyifuza uruhushya rudasanzwe rwo guhabwa Isakaramentu ry’Ugushyingirwa muri iki gisibo nk’uko bigaragara mu rwandiko yashyizeho umukono kuwa 20 Gashyantare 2021,

Agira ati :” Ku mpamvu y’icyagirira akamaro roho z’abakirisitu muri ibi bihe bidasanzwe, maze kandi gusanga hari abageni bagiye babana badasezeranye imbere y’Imana abandi bikaba ngombwa ko bimura kenshi amatariki y’ugushyingirwa kwabo, bitewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ;

Nzirikanye kandi ko abo bose bahuye n’izo ngorane bagomba gufashwa kugira ngo igisibo cyabo gitungane kandi bazizihize Pasika uko bikwiye ;

Nshingiye kandi ku bubasha mpabwa n’amategeko ya Kiliziya […] ; ntanze uburenganzira bwo gushyingirwa ku bageni bazasaba iryo sakaramentu bose, muri ibi byumweru bitatu bya mbere by’igisibo. Ni uguhera kuwa 23 Gashyantare kugeza kuwa 15 Werurwe 2021, abageni bakaba bazarangwa mu cyumweru kimwe gusa”.

Nk’uko kandi bigaragara muri urwo rwandiko, abazaba baracikanwe n’iki gihe kidasanzwe cy’ompuhwe z’Imana Kiliziya itangaje, bazategereza gusezerana imbere y’Imana nyuma y’Umunsi mukuru wa Pasika uzaba tariki 4 Mata 2021.