Rusesabagina niyo ataba umunyarwanda ntibyamubuza kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda

Mu minsi Ishize, mu rubanza ubushinjacyaha buregamo Rusesabagina Paul ibyaha birimo iterabwoba n’ubwicanyi yabwiye urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwamuburanishaga mu mizi  ko atari umunyarwanda, yunganirwa n’umunymategeko we ko urwo rukiko rudafite ububasha bwo kuburanisha umwenegihugu wo mu kindi gihugu.

Me Evode Uwizeyimana yisunze amategeko avuga ko nubwo uyu muburanyi yakwemererwa ko yatakaje ubu bwenegihugu bw’u Rwanda, bitabuza inkiko z’u Rwanda kumukurikirana. Hari mu kiganiro yagiriye kuri Isibo tv,  aho umunyamakuru yamubajije ku nama mu by’amategeko yagira Rusesabagina ku bijyanye no gutakaza ubwenegihugu n’ububasha bw’urukiko.

Evode ati “Ngirango ni ibintu n’abamuburanira bagombye kuba baramubwiye. Ikintu cya mbere, hari ibyo bita criteria (ibigenderwaho) mu kugena ububasha bw’urukiko kuko kuvuga ko atari  umunyarwanda, we aribwira ko byamuha amahirwe yo kutaburanishwa n’inkiko z’u Rwanda,  …icya mbere giherwaho mu kugena ububasha bw’urukiko ni aho ibyaha umuntu aregwa byabereye.”

Akomeza avuga ko ibyaha akurikiranyweho byabereye mu Rwanda, ku buryo ntawe ubishidikanyaho akungamo ko  icya kabiri gishingirwaho mu kugena ububasha bw’urukiko, ubwenegihugu bw’uregwa nabwo buzamo, hakazamo n’ubw’uwakorewe icyaha. Aho atanga ingero zuko Abafaransa igihe bashakaga kuburanisha bamwe mu ngabo z’u Rwanda , aho ububasha babushingiraga ari ukuba indege ya Habyarimana baheragaho yari irimo abapilote n’umukanishi bari abafaransa.

Akavuga ko ujya  kureba ubwenegihugu bw’uwakorewe icyaha cyangwa ubw’uwakoze icyaha wabanje kureba aho icyaha cyakorewe, ari nabyo bigena ububasha bwitwa (competence territoriale ) bivuga ko urukiko rufite  ububasha bwo kuburanisha icyaha, bwa mbere cyangwa ruza ku isonga ari urw’aho icyaha cyabereye.

Amategeko ateganya iki?

Ahereye ku byo yumvise Rusesabagina avuga ku bijyanye no gutakaza ubwenegihugu bw’u Rwanda,  Evode avuga ko inzira Rusesabagina avuga yatakajemo ubwenegihugu bw’u Rwanda itajyanye n’ibyo amategeko ateganya.

Ati “Icya mbere, dufite itegeko nshinga rivugako nta muntu ushobora kwamburwa ubwenegihugu bw’inkomomoko.  Rusesabagina ni umunyarwanda ufite ubwegenihugu bw’inkomoko,

Uburyo bwo kwikuraho ubwenegihugu bw’u Rwanda wandikira umuyobozi mukuru ushinzwe abinjira n’abasohoka (Lt Col Gatarayiha uriho uyu munsi ni we wandikirwa), Minisitiri ufite mu nshingano ze urwego rw’abinjira n’abasohoka, akabigeza ku nama y’abaminisiti  nyuma bikaba byakwemezwa.

Rusesabagina we asobanura ko yagiye mu 1996 agatangaza ko ari impunzi, iyo watangaje ko uri impunzi, ntabwo bivuga ko utakaje ubwenegihugu wari ufite, ariko abanyamategeko bamwe uzumva babigusobanurira, bashobora kuba ari abaswa cyangwa barabigusobanurira gutyo kubera impamvu za politiki.

Akomeza avuga ko ubuhunzi ari irangamimirere ridahoraho igihe cyose, rishyira rikarangira nkuko bigenwa  n’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu yo mu 1948 n’ay’impunzi yo mu 1951, Bityo ngo Rusesabagina u Bubiligi bwamuhaye ubuhungiro, iyo wabaye impunzi uba ugiye kurengerwa na HCR, ishinzwe ibijyanye n’impunzi, ariko ngo hari ibikurikiraho.

Yungamo ati “Rusesabagina amaze kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ubwo habayeho icyo bita cessation close [kurangira kuba impunzi], Ariko ibyo ntibisobanura gutakaza ubwenegihugu [wari usanganywe] kuko ubwenegihugu, passeport n’indangamuntu ntabwo ari byo bigize ubwenegihugu, ni ibimenyetso by’ubwenegihugu…

Rusesabagina yaba ari umunyarwanda cyangwa umubiligi?

Evode akomeza avuga ko nta kibazo gihari cyuko Rusesabagina ari umunyarwanda kandi akaba n’umubiligi. Ni umunyarwanda ariko ufite n’ubwenegihugu bw’u Bubiligi nkuko na we [Evode]ari umunyarwanda unafite ubweenegihugu bw’ikindi gihugu.

Ahereye ku ngingo ivuga ko nta gihugu cyahatira umuntu ubwenegihugu adashaka, avuga ko uburyo Rusesabagina avuga ko yaretse ubwenegihugu bw’u Rwanda bidakurikije amategeko.

Ati “Igihe yari mu Bubiligi hari uburyo bwo gutangira kumukurikirana bwabayeho. Icyo gihe u Bubiligi ni kimwe nuko itegeko nshinga ryacu[Rwanda] rivuga ko ridashobora gutanga umwenegihugu warwo ngo rumuhe ubutabera bw’ikindi gihugu. Iyo ngingo no mu Bubiligi irahari ni nayo yari yarashingiweho bavuga bati ‘mwebwe niba mushaka Rusesabagina ntabwo twamubaha kubera ko ari umuturage wacu.’

Ndamutse ndi umucamanza muri iriya nteko, namubwira nti ‘ndabikwemereye ko utari umunyarwanda’

Me Evode akomeza avuga ko kuba Rusesabagina avuga ko atari umunyarwanda ngo ni ukudadaza kuko ngo nubwo byakwemerwa ko atari umunyarwanda…. (reka biriya avuga njyewe ndi n’umucamanza muri kiriya kibazo, [ntabwo nshaka kuvuga ku kibazo kiri imbere y’urukiko], ariko reka tuvuge ngo njyewe ndamutse ndi umucamanza muri iriya nteko, namubwira nti”ndabikwemereye ko utari umunyarwanda, ngakoresha kuba ibyaka yakoze,  byarakorewe ku butaka bw’u Rwanda kuko nicyo cya mbere gishingirwaho mu kugena ubushobozi bw’urukiko.”

“Ni ukuvuga ngo ni umunyarwanda cyangwa si we ntacyo bivana ku byo yabazwa (responsibility)  nubwo yaba atari umunyarwanda , ariko akaba yarishe abanyarwanda, cyangwa yarakoze ibyaha bibangamiye inyungu z’u Rwanda, ibyo byose inkiko z’u Rwanda zifite ubushobozi bwo kumukurikirana….

Ubwenegihugu bwa Rusesabagina bwatinzweho mu rukiko

Mu cyumweru gishize, urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ubushinjacyaha buregamo Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte Sankara, na bagenzi babo 19. Rusesabagina yavuze ko kuva yava mu gihugu atongeye gukoresha ubwenegihugu bw’u Rwanda. Ati: “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ni ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze.’’

Yavuze ko icyo gihe Ububiligi bwaje kumuha ubwenegihugu mu 2000 gutyo ubw’Ubunyarwanda ntiyabusubirana. Yumvikanishije ko inshuro zose yagarutse mu Rwanda yabanzaga gusaba Viza, kandi ko yakirwaga nk’Umubiligi atakirwaga nk’Umunyarwanda.

Me Gatera Gashabana, wunganira Rusesabagina, yahise yunga mu rye, asobanura uburyo urukiko barimo kuburanira imbere rudafite ububasha bwo kuburanisha umwenegihugu wo mu kindi gihugu.

Ubushinjacyaha buvuga ko inzitizi zatanzwe na Rusesabagina zigamije gutinza urubanza. Buhereye ku cyo Rusesabagina ahora avuga ko atari Umunyarwanda, bwavuze ko Rusesabagina, asomerwa umwirondoro we, atigeze ahakana amazina ye n’ayababyeyi be, bityo bushimangira ko umwirondoro we ugaragaza ko ari Umunyarwanda. Ikindi kandi ngo ntigeze agaragariza urukiko inyandiko yerekana uko yambuwe ubwenegihugu bw’ubunyarwanda. Ubushinjacyaha bwanagaragaje ko Rusesabagina yemera nawe ko ari Umunyarwanda kuko yatanze ikirego mu Rukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba mu gihe ruregwamo n’abaturage bo mu karere.

Ku nzitizi y’ububasha yatanzwe n’uruhande rwa Rusesabagina, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko butemeranya na Paul Rusesabagina uvuga ko ari Umubiligi ndetse butamureze bwibeshye kuko bwamureze nk’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa kabiri bw’Ububiligi.

Loading