Burundi: Menya Ndayishimiye, se w’abana 8, wamaze igihe mu ishyamba

U Burundi bwabonye perezida mushya watangajwe by’agateganyo ko yatsinze amatora ya perezida wa Repubulika.

Uwo ni Evariste Ndayishimiye watsinze n’amajwi 68%. Niba nta gihindutse, Evariste Ndayishimiye ni we utorewe kuba Perezida wa cyenda wa repubulika y’u Burundi muri manda y’imyaka irindwi iri imbere.

Ku ngengabihe y’amatora biteganyijwe ko ibyavuye mu matora ku buryo bwa burundu bitangazwa tariki 04/06/2020, naho perezida mushya watowe akarahira tariki 20/08/2020.

Ndayishimiye asanzwe ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD, umwanya ariho guhera mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2016.

Afatwa nk’umunyebanga (soma mbike( wa Perezida ucyuye igihe Pierre Nkurunziza.
Ndayishimiye w’imyaka 52 y’amavuko, yavukiye muri komine Giheta mu ntara ya Gitega iri rwagati mu Burundi. Ni nayo irimo usigaye ari umurwa mukuru w’igihugu ari wo Gitega.

Ifoto yakozwe ikomoza kuri Ndayishimiye ari mu Gitega

Azwi nk’umwe mu bari abasirikare bakomeye ubwo ishyaka CNDD-FDD ryari rikiri umutwe w’inyeshyamba, mu ntambara yadutse mu Burundi nyuma y’iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye – wa mbere wari utowe mu buryo bwa demokarasi – mu kwezi kwa cumi mu 1993, amaze amezi atatu ku butegetsi.

Ndayishimiye ari mu barokotse ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’Abahutu kuri Kaminuza y’u Burundi mu kwezi kwa gatandatu mu 1995, bituma asanga abandi barwanyi b’uwo mutwe w’inyeshyamba, icyo gihe witwaga CNDD, ishami ryawo rya gisirikare rikitwa FDD.

Uwo mutwe wari uyobowe na Léonard Nyangoma wawushinze mu 1994. Nyuma yaho uwo mutwe wiswe CNDD-FDD umaze kwinjira mu masezerano y’amahoro y’i Arusha muri Tanzania mu mwaka wa 2000.

Jenerali Majoro Ndayishimiye yakoze mu biro bikuru bya gisirikare.
Nyuma yaje kugirwa Minisitiri w’umutekano kuva mu 2006 kugera mu 2007, mbere yuko agirwa umujyanama mu bya gisirikare mu biro bya perezida.

Yashakanye na Angélique Ndayubaha, ubu bakaba bafitanye abana umunani.

Ndayishimiye n’umuryango we

Yatangajwe nk!’uzahagararira ishyaka CNDD-FDD muri Mutarama 2020. Mu kwiyamamaza kwe, Bwana Ndayishimiye yashyize imbere gahunda zirimo ibijyanye no gukomeza inzego z’umutekano n’ubwirinzi, gukomeza urwego rw’ubucamanza, imiyoborere myiza, imibereho y’abaturage, ibijyanye n’urwego rw’ubuzima, kurwanya ibura ry’akazi (ubushomeri/chômage), guteza imbere ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, umuco n’imikino.Mu kwiyamamaza kwe kandi yagarutse kuri gahunda z’ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi, umutungo kamere, ubucuruzi, gutwara abantu n’ibintu, n’ibijyanye n’inganda.

Evariste Ndayishimiye yasezeranyije gukomeza umubano n’amahanga ndetse n’umubano hagati y’u Burundi n’imiryango itandukanye.

N.D