Bosenibamwe Aimé yitabye Imana

Bosenibamwe Aimé, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (National Rehabilitation Service: NRS) yitabye Imana. Amakuru tugishakisha avuga ko yazize uburwayi.

Bosenibamwe yahoze ari Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, yavukiye ku Gisenyi mu Murenge wa Kanama, yari afite imyaka 52,yavutse mu 1968 . Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Kisangani; yashakanye na Sifa Gloriose, bafitanye abana bane.

Mu yindi mirimo yakoze yabaye umunyamabanga nshingwabikorwa wa Perefegitura ya Kibungo, Meya w’akarere ka Burera na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasimbuyeho Rucagu Boniface. Yabaye kandi n’umuyobozi wa EAV Gitwe mbere yuko yinjira muri politiki.

Mu kubafasha kumumenya, The Source Post irabagezaho ikiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru IGIHE, muri Werurwe 2012 yabajijwe ibibazo 25 abisubiza ku buryo bukurikira.

IGIHE: Ni ikihe kintu cy’ibanze kikuranga?

Guverineri Bosenibamwe: Ubunyangamugayo n’umurava.

IGIHE: Ni ikihe kintu kigushimisha ku wundi muntu, yaba umugabo cyangwa umugore ?

Guverineri Bosenibamwe: Ubunyangamugayo bwe.

IGIHE: Ni iki wanga ?

Guverineri Bosenibamwe: Nanga umuntu umbeshya aho ava akagera.

IGIHE: Ni iyihe ndangagaciro yawe y’ibanze ?

Guverineri Bosenibamwe: Ubunyangamugayo no gukunda umurimo.

IGIHE.com: Ni izihe ntege nke zawe ?

Guverineri Bosenibamwe: Ntabwo njya mbasha gutegereza cyane.

IGIHE: Iyo uri kumwe n’umuryango wawe uba wumva umerewe ute?

Guverineri Bosenibamwe: Mba numva ntuje.

IGIHE: Inzu yawe iramutse ihiye n’iki wakuramo bwa mbere?

Guverineri Bosenibamwe: Nabanza gukuramo umuryango wanjye.

IGIHE: Imana iguhaye kurema umuntu, ni ibihe bintu 3 byiza wamuha?

Guverineri Bosenibamwe: Kuko bidashoboka nta n’ubwo nabyifuza.

IGIHE.com: Ni ikihe kintu wakoze uri umwana gisekeje utazigera wibagirwa?

Guverineri Bosenibamwe: Mfite imyaka 6 nibuka uburyo nakinaga umupira n’abandi bana.

IGIHE: Ni ikihe kintu wagezeho ubwawe ujya wibuka ukumva kiragushimishije kurusha ibindi ?

Guverineri Bosenibamwe: Kwiga kwanjye byarangoye. Namaze imyaka myinshi ntabana n’ababyeyi bituma menya kwirwanaho, ni nabyo bitumye ngera aha.

IGIHE: Ni akahe kazi wigeze gukora wakunze kurusha utundi twose?

Guverineri Bosenibamwe: Ni ukwigisha.

IGIHE: Iyo urebye politiki y’u Rwanda unezezwa n’iki?

Guverineri Bosenibamwe: Nshimisha n’ukuntu twihuta mu iterambere.

IGIHE: Ubona ute amadini n’amatorero yo mu Rwanda?

Guverineri Bosenibamwe: Nta kintu atwaye gusa bamwe na bamwe bayarimo nibo batari beza.

IGIHE: Ni uwuhe muhanzi ukunda mu Rwanda?

Guverineri Bosenibamwe: Ni Kizito Mihigo kuko aririmba indirimbo zirimo ubutumwa.

IGIHE: Ni iki gishobora gutuma wishima wari ubabaye ?

Guverineri Bosenibamwe: Iyo nsanze umuryango wanjye wishimye.

IGIHE: Ni iki gishobora gutuma urara udasinziriye?

Guverineri Bosenibamwe: Intara yanjye ifite ibibazo byinshi sinasinzira.

IGIHE: Ni nde umuntu ukunze kurusha abandi muri iyi minsi?

Guverineri Bosenibamwe: Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame.

IGIHE: Ku bwawe urukundo ni iki ?

Guverineri Bosenibamwe: Ni ukwishimira umuntu ugendeye kubyo akora.

IGIHE: Wumva uzakora uwuhe murimo igihe uzaba utakiri mu nzego za politiki?

Guverineri Bosenibamwe: Nzafatanya n’abandi guhanga imirimo, nzahinga kandi norore.

IGIHE.com: Ni ibihe bitabo uherutse gusoma ?

Guverineri Bosenibamwe: Mperuka gusoma igitabo cya General Park wavanye Korea mu murongo w’ubukene ayishyira mu bihugu bikize.

IGIHE.com: Ni uruhe rugingo ukunda ku mubiri wawe?

Guverineri Bosenibamwe: Zose ndazikunda.

IGIHE: Ifunguro ukunda kurusha ayandi ni irihe?

Guverineri Bosenibamwe: Nkunda ifi n’inyama y’inkoko.

IGIHE: Naho ikinyobwa ukunda kurusha ibindi?

Guverineri Bosenibamwe: Nkunda amazi na Divayi.

IGIHE: Urumva umeze ute muri aka kanya ?

Guverineri Bosenibamwe: Meze neza, nta kibazo, mbese ndi comfortable.

IGIHE: Uratekereza iki kubyo umaze kubazwa?

Guverineri Bosenibamwe: Ni byiza, hari ibirimo biri very personal ariko ntacyo bitwaye kuko n’ubundi dukorera mu mucyo.

IGIHE: Murakoze cyane.

Guverineri Bosenibamwe: Murakoze namwe