Ibyo wamenya kuri Gakire Bob wasimbuye Jabo mu Ntara y’Amajyepfo

Gakire Bob usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe imitegekere y’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu(MINALOC), yagizwe umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’intara y’Amajyepfo.

Ni nyuma yuko Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente amenyesheje Jabo Paul wari usanzwe ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo ko awuhagaritsweho.

Inyandiko imenyesha Jabo Paul iki cyemezo, ivuga ko ahagaritswe guhera none ku wa 26/05/2020 kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.

Minisitiri w’Intebe, Dr.Edouard Ngirente, yanamenyesheje Gakire Bob ko asimbuye by’agateganyo Jabo Paul kuri uyu mwanya. Bisobanuye ko aba ameze nk’uyobora iyi ntara mu gihe uwayiyoboraga Gasana Emmanuel yahagaritswe kuri uwo mwanya na Perezida Paul Kagame kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.

Jabo Paul wari uherutse kujyanwa mu Majyepfo avuye mu Majyaruguru, mbere yari i Burengerazuba

Gakire Bob yari umwe mu bayobozi bo hejuru muri Minaloc udakunda icyubahiro. Urugero ni mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi muri 2019, yari mu ihema rigenewe abashyitsi ariko yicaye inyuma, bamwe bibaza impamvu aticaye mu bice by’imbere ahari hicaye abandi banyacyubahiro.

Ibi ngo bishobora kuzamufasha kutagorwa no kuyobora iyi ntara nk’uwayizemo, ubwo yigaga ishami ry’ubumenyi muri politiki(political Science) i Huye muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda. Yabaye kandi imboni y’iyi ntara muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Gakire Bob

Bamwe bavuga ko ari umugabo ucisha make, w’ubuhanga kandi ushyira imbere abaturage, ku buryo azabageza ku iterambere ryifuzwa. Karangwa Sewase wayoboye akarere ka Gicumbi abivuga atya:

Gakire yakunze gusobanurira itangazamakuru adategwa kuri gahunda zitandukanye za leta, iby’Inkiko Gacaca, ibyo kuvugurura amazina y’imidugudu, imiyoborere y’inzego z’ibanze n’ibindi.

Gakire yahise atangira inshingano yahawe guhera none tariki 26 Gicurasi 2020, nkuko byatangajwe ba Minisitiri w’Intebe wamwifurije imirimo myiza.

Ihagarikwa rya Jabo Paul

Ntakirutimana Deus