Burera: Kutagira amarimbi bituma batira imirima bashyinguramo

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

Abaturage bo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kutagira aho bashyingura ababo bitabye Imana kugeza ubwo bahatiye abo baturanye, Akarere kakavuga ko ari ikibazo gihangayikishije nubwo nta muti uraboneka.

Abatuye uyu murenge bavuga ko ari ikibazo bahuye nacyo guhera kera, ariko bakabura uko babigenza, nkuko byemezwa na Chantal Nyirakobwa w’imyaka 27 y’amavuko utuye mu kagari ka Gisovu muri uyu murenge. Avuga ko yamenye ubwenge nta rimbi bagira.

Agira ati “Ubu mfite imyaka 27 y’amavuko.Kuva namenya ubwenge sinigeze mbona muri Cyanika hari irimbi. Twebwe dutuye mu mujyi (Cyanika) udafite umurima ufite umuntu we witabye Imana bisaba kujya Bukinanyana (Muri Musanze) cyangwa ugasaba umuturage aho kumushyingura. Hari ukubwira ngo ikibanza cyanjye kirata agaciro, ukabura uko ubigenza.”

Iki kibazo cya Nyirakobwa agihurizaho na Hagumimana Jean Damascène wo mu kagari ka Kabyiniriro. Agira ati Muri uyu murenge wacu wa Cyanika nta rimbi dufite, uwishoboye ajya i Musanze, utishoboye ni mu rugo. Ahitwa Bukinanyana ntihagishyingurwa kuko huzuye.

Asaba ubuyobozi kubafasha bakabona iryo rimbi, kuko ngo birabagora kandi ntibibanejeje.

Bahuriza ko gushyingura mu mirima kuba bibahombya mu gihe bashaka kuhagurisha. Ikindi kibazo kikaba kuba bidakwiye ko abantu babo bashyingurwa mu mirima batiye, rimwe bagacibwa n’amafaranga nabo baturanye.

Gutira irimbi

Bamwe mu baturage bavugaga ko iyo udafite aho ushyingura uhasaba umuturanyi akaba yaguha munsi y”urugo rwe, mu mpera zumurima cyangwa ahatera cyane.

Iki si ikibazo kiri muri uyu murenge gusa, kuko no mu Murenge wa Kagogo muri aka karere naho nta rimbi bagira, nkuko byemezwa na Dusingizimukiza Firmin (ukunze guhamagara kuri Radio Rwanda nka Firimini wi Kagogo).

Agira ati “Ninaha niko bimeze, naho nta marimbi dufite, usanga udafite umurima asaba abaturanyi, bakamuha munsi y’urugo. Ugasanga washyinguye munsi y’urugo rwundi muntu.”

Akomeza avuga ko muri uwo murenge ntawushobora kugurisha mugenzi we aho ashyingura, ahubwo ahamuhera ubuntu. Ngo bamaze kubigira umuco, ku buryo uwahagurisha undi umuryango ushobora kumuca.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika bwemeza ko iki ari ikibazo kibakomereye ariko bakoreye ubuvugizi, nkuko byemezwa na Mwambutsa Amani Wilson, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge.

Uburyo iki kibazo gihangayikishije cyahagurukiwe n’ubuyobozi bw’aka karere bwemeza ko mu mirenge 17 ikagize iki kibazo kiharangwa, ku buryo ngo n’inama njyanama yako yamaze kwemera igitekerezo yagejejweho cyo kugira irimbi muri buri kagari nkuko biri muri politiki ya leta.

Madame Uwanyirigira Marie Chantal, umuyobozi w’aaka karere agira ati “Inama njyanama yamaze kubyemeza, igisigaye ni ugushaka ingengo y’imari ku buryo buri kagari kagira aho gushyingura kandi hifashishwa mu gihe kinini.”

Yungamo agira ati Twasabye imirenge n’utugari kurambagiza ahajya ayo marimbi. Turi gushaka ingengo y’imari, guhera mu kwezi kwa karindwi tuzakora expropriation (kwimura abaturage ku nyungu rusange), duhereye ku mirenge ibabaye.”

Uwanyirigira avuga ko mu karere ka Burera hari amarimbi 5 arimo atatu ari mu murenge wa Rusarabuye, 1 mu murenge wa Bungwe n’irindi mu wa Butaro.