U Budage bwemeye ko bwakoze indi jenoside ya kabiri

Leta y’u Budage yemera jenoside yakozwe n’abakoloni b’Abadage ku basangwabutaka bo muri Namibia mu myaka ya mbere y’ikinyejana cya 20.

Ni jenoside ya kabiri iki gihugu cyemera, dore ko iya mbere ari iyo Abanazi bo mu Budage bakoreye Abayahudi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Budage Heiko Maas, yavuze ko igihugu cye cyemera uruhare rwo mu mateka no mu myitwarire muri ubwo bwicanyi.

Yavuze ko Ubudage buzasaba imbabazi Namibia ndetse n’abakomoka ku bakorewe iyo jenoside.

Hagati y’imyaka ya 1904 na 1908, ingabo z’abakoloni b’Abadage zatsembye abarenga 80% by’abo mu moko ya Nama na Herero, mu cyo abanyamateka ubu bita “jenoside yibagiranye”.

Abo mu moko ya Herero na Nama bahatiwe kujya mu butayu, kandi buri muntu wese muri bo wafatwaga arimo kugerageza gusubira ku butaka bwe yaricwaga cyangwa agashyirwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa.

Nta mubare uhari wemeranywaho w’abantu bapfuye icyo gihe, ariko amagereranya amwe avuga ko bagera ku 100.000.

Mu 2015, ibi bihugu byombi byatangiye kugirana ibiganiro ku masezerano azakomatanya gusaba imbabazi ku mugaragaro no gutanga ubufasha bwo mu buryo bw’amafaranga.

U Budage bwemeje inkunga yo mu rwego rw’iterambere irenga miliyari imwe y’amadolari y’Amerika igenewe Namibia nkuko biri mu itangazo yasohoye.

Ivomo: BBC