Abasesenguzi ku ijambo rya Macron babonyemo ubumuntu no kutajenjekera abakekwaho jenoside

Abasesenguzi mu bya politiki basanga Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yateye intambwe ikomeye yo kwemera uruhare rukomeye rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bityo agashyikira ubutabera ku bayizize, abayirokotse n’abayigizemo uruhare.

Macron uri mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kane yameye uruhare rw’igihugu ayobora muri iyi jenoside. Ni ijambo yatangiye avuga ko ijoro ribara uwariraye akomoza ku bayirokotse bagiye bahura n’ibyago bikomeye mu gihe yakorwaga.

Mu ijambo rye yavugiye ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali yavuze ko abambutse ijoro [ry’icuraburindi rya jenoside] bashobora gutanga imbabazi, bashobora gutanga impano yo kubabarira.

Ibyo yavuze muri iri jambo ryateje impaka ku mbunga nkoranyambaga, ndetse no ku bitangazamakuru bitandukanye, bamwe bibaza niba yasabye imbabazi, mu giHe abandi bavuga ko intambwe yateye yo kwemera uruhare rw’igihugu cye muri jenoside ikomeye.

Ku ruhande rw’abasesenguzi bari kuri RBA, Dr Eric Ndushabandi, impuguke mu bya politiki akaba n’inzobere mu gukemura amakimbirane, asanga Macron hari intambwe ateye.

Agira ati “Macron ateye intambwe ikomeye yo kwemera uruhare rukomeye rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.”

Akomeza avuga ko  mu ijambo rya Macron ryagaragaragamo ubumuntu aho yagerageje kujya mu ijoro ry’abahigwaga, akagaragaza ubuzima bukomeye banyuzemo, bamwe bakabugwamo, kandi yicishije bugufi, ryagaragaje ibijyanye no kwemera uruhare rw’iki gihugu muri jenoside.

Ati “Gusaba imbabazi, ariko bitangirana no kwemera uruhare.”

Akomez avuga ko yakomoje no ku butabera aho avuga ko abayigizemo uruhare bagomba gukurikiranwa bakabiryozwa, bityo bikavanaho urujijo ku byavugwaga kuri iki gihugu ko kigenda biguru ntege mu gukurikirana abakekwaho jenoside bivugwa ko bihishe muri iki gihugu.

Senateri Andre Twahirwa wabaye imyaka irenga 30 mu Bufaransa avuga ko uyu munsi udasanzwe, ari umunsi w’amateka wo ugufunga igice ‘twabanyemo kibi cyane’, kinatangira indi ntera ndende tugiye kubanamo.

Kuri we ngo yabaye mu bufaransa ahangana n’abashakaga kwimika ingengabitekerezo ya jenoside, bityo ngo uyu munsi  ukaba umutuye umuzigo yari afite uremereye nk’ufite ubwenegihugu bw’ibihugu byombi.

Ati “Habaye nkuko byombi bihura nkumva ndi umunyarwanda mbere y’umufaransa ariko nkumva no kuvuga igifaransa bitandemereye.”

Ku bijyanye no gusaba imbabazi ku ruhande rwa Macron avuga ko asanga yazisabye.

Mushinzimana Appolinaire, Senateri akaba n’inararibonye muri politiki avuga ko yanyuzwe n’ijambo rya Macron aho yavuze ko icyamuzanye ari ukwicisha bugufi no kwemera uruhare igihugu cye cyagize muri jenoside yabaye mu Rwanda.

Macron yasuye u Rwanda nyuma y’imyaka 27 mu Rwanda hakozwe jenoside yahitanye abatutsi basaga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana. Uruzinduko rwe mu Rwanda ruje rukurikira urw’uwamubanjirije ku buyobozi bw’iki gihugu Nicolas Sarkoz na we wabaye nk’ukomoza ku ruhare rw’icyo gihugu muri jenoside yakorewe abatutsi. Gusa imiryngo iharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakunze kunenga icyo gihugu kudakurikirana abakekwaho uruhare muri jenoside babayo. Hakunze gukomozwa kuri Agathe Kanziga, Padiri Munyeshyaka Wenceslas n’abandi.