Bucyibaruta wayoboye Gikongoro yajuririye igihano yakatiwe
![](https://thesourcepost.com/wp-content/uploads/2022/07/Laurent-Bucyibaruta-1024x623-1.jpg)
Laurent BUCYIBARUTA wahoze ari perefe wa Perefegitura ya Gikongoro yajuririye iguhano yakatiwe cy’imyaka 20.
Amakuru The Source Post ikesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa(AFP) ni uko Bucyibaruta wahamwe n’icyaha cy’ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu yajuririye icyemezo cyafashwe n’urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa
Bucyibaruta w’imyaka 78 y’amavuko yaburaniraga muri urwo rukiko guhera tariki 17Gicurasi 2022, ku byaha yari akurikiranweho birimo ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko-muntu.
Inkuru bifitanye isano: Bucyibaruta yakatiwe igifungo cy’imyaka 20